Ibyo wamenya ku ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe muri Amerika
Kuva ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin ari i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama yateguwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije (The International Conservation Caucus Foundation: ICCF).
Mu musangiro wamuhuje n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga barimo Perezida Daniel Chapo wa Mozambique, Visi Perezida Esperança da Costa wa Angola, hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Dr. Nsengiyumva yongeye gushimangira intego ikomeye u Rwanda rufite yo kurengera urusobe rw’ibidukikije, aho yagize ati: “Amahoro n’ubukire bishoboka gusa iyo twitaye ku kubungabunga uburyo karemano bufasha abaturage bacu kubaho.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye na Senateri Chris Coons baganira ku ngingo zijyanye no kurengera ibidukikije, anongera kwemeza ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu guteza imbere ibikorwa birambye byo kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye na Bwana Chris Wright, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ingufu (Ifoto: Urubuga rwa X rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe)
Uretse ibyo kandi, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye na Bwana Chris Wright, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ingufu, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu guhanga ibishya mu rwego rw’ingufu, ikoreshwa ry’ingufu za nikereyeli, gaze karemano ndetse n’icukurwa n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi.
Umwe mu mishinga u Rwanda ruteganya gushyira mu bikorwa,ni uwo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti hifashishijwe ikoranabuhanga rya nikereyeli (Center for Nuclear Science and Technology- CNST). Iki kigo kizubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera hafi y’icyanya cyahariwe inganda n’Ishuri rya RICA.
Harimo kandi umushinga wo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nikereyeli zizwi nka ‘Small Modular Reactors: SMRs’. Uyu mushinga u Rwanda ruwugeze kure kuko rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruzaba rufite abahanga 234 bazaba bakenewe ngo u Rwanda rube rufite bene urwo ruganda bitarenze mu 2030.
U Rwanda kandi ruri mu myiteguro yo kwakira imashini zigezweho zikoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nikereyeli izwi ka PET (Positron Emission Tomography).
Mu ruzinduko rwe i Washington, D.C., Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye n’Abanyarwanda bakora mu nzego mpuzamahanga, abagezaho ingamba z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu ndetse n’uburyo bwiza bwo kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya zo.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yahuye n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baganira ku ngamba z’iterambere ry’Igihugu (Ifoto: Urubuga rwa X rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe)
