AmakuruImyidagaduroShowbiz

Icyatumye Muchoma arekurwa, Barafinda agakomeza gufungwa

Ku wa 6 Werurwe 2026 abantu batandukanye batunguwe nokumva ko Muchoma yarekuwe by’agateganyo nyamara umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire wari gusomwa ku wa 9 Werurwe 2026, bakibaza icyatumye usomwa mbere.

Umwanzuro ku rubanza wasomwe n’Ukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ku rubanza rw’ubujurire rwategetse ko Nkeramihigo Japhet, Mazimpaka Patrick, Tumukunde Djuma na Nizeyimana Didier alias Muchoma barekurwa by’agateganyo bakazaburana bari hanze.

Ku ruhande rwa Barafinda Sekikubo Fred we ntiyigeze atanga ubujurire, ariyo mpamvu atigeze aburana mu gihe bagenzi be bane bahuriye kuri dosiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko bafungurwa by’agateganyo.

Abantu benshi batunguwe n’uko umwanzuro wari gusomwa ku wa 09 Werurwe 2026, noneho ugasomwa mbere y’iminsi itatu.

Kuri dosiye y’uru rubanza ku musozo wa paji ya karindwi niho handitse icyatumye uyu mwanzuro usomwa mbere.

Nu nayo mpamvu nyirizina yemerera umucamanza witwa Bizimungu Telesphore ufite iyi dosiye gusoma uru rubanza mbere.

Hari aho yanditse ati” Urubanza rusomwe mbere y’itariki 09/3/2026 yari yamenyeshejwe ababuranyi kubera ko umucamanza azaba ari mu kandi kazi” ibi nibyo byatumye yihutisha isomwa ry’umwanzuro w’uru rubanza nkuko abyemererwa n’amategeko.

Itegeko rivuga ko nambere y’uko ajye mu kiruhuko cy’akazi umucamanza yemerewe gusoma umwanzuro w’urubanza ku itariki yari yatangajwe mbere.

Nizeyimana Didier wamamaye nka Mucoma ari mu bantu batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, ubwo yari mu rubanza rw’ubujurire yatakambiye urukiko agaragaza ko nubwo imiyoboro ya YouTube yakoreweho icyo cyaha harimo iyo yashinze, ariko atari we wagenaga ibivugirwaho.

Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma bose bakoraga inshingano zitandukanye mu gutegura no gutangaza ibiganiro ku miyoboro ya YouTube ya Umurwa Live TV, Ndasinwa Tv n’itatu ya Mucoma ari yo Sana TV, Saneza TV hamwe na Mucoma Sana TV, ariko nyir’ubwite ahamya ko ayinyuzaho imiziki gusa kuko asanzwe ari umuhanzi.

Abakurikiranywe batawe muri yombi ku itariki 29 Mutarama 2026, ku wa 25 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko bagomba gukurikiranwa bafunze iminsi 30 y’agateganyo, ariko bajuririra icyo cyemezo.

Mu bantu batanu bari muri iki kirego Barafinda niwe utarafunguwe ndetse mu rubanza rw’ubujurire bwabo ntiyigeze aburana kuko atigeze atanga ubujirire

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *