AmakuruUbumenyi

Icyo Polisi ivuga ku mugabo wagaragaye atemagura imodoka i Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yirukankana umuhoro agamije gutema abantu, ariko ntabone abo ageraho akangiza imodoka, basanze afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe hashingiwe ku iperereza ry’ibanze.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X ku wa 26 Ukuboza 2025, Polisi yavuze ko uwo mugabo yahise ajyanwa mu bitaro bya CARAES Ndera, bivura indwara zo mu mutwe.

Ibi byakurikiye impaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bazibonye banenze imyitwarire y’abantu bamwe biyitirira ubushizi bw’amanga bakumva ko amategeko atabareba.

Umwe mu bakoresha X, wiyise agapetigatuje, yanditse avuga ko ibikorwa nk’ibyo bikomeje gufata indi ntera, anenga abantu bumva ko bari hejuru y’amategeko ndetse akibaza niba umuntu nk’uwo atari uwo guhanwa bikomeye.

Gusa abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko uwo mugabo ashobora kuba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, mu gihe hari n’abababajwe cyane n’imodoka yangije, basaba inzego z’umutekano gufata ingamba zikakaye ku bantu bagaragara mu bikorwa by’urugomo n’imico mibi.

Ku rundi ruhande, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda, umuntu umwe muri batanu aba afite ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Ibi bihuzwa n’imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera, igaragaza ko byarenze ubushobozi bwa byo bwo kwakira abarwayi, aho ubu bigeze ku kigero cya 116%.

Muri Nyakanga 2025, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwari bwatangaje ko umubare w’ababigana wiyongera cyane, kuko mu mwaka wa 2024 wakomeje kuzamuka ku kigero cya 26%, ugera ku barwayi 101,000 uvuye ku 96,000 bari barabazwe mu mwaka wa 2023.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *