Igiceri kidasanzwe cya zahabu kiriho Trump cyemejwe n’akanama ka leta
Igiceri cyihariye cyo kwibuka cyashyizweho ishusho ya Donald Trump cyahawe uburenganzira bwo gukoreshwa nyuma yo kwemezwa n’akanama ka leta y’Amerika gashinzwe ubugeni nk’uko BBC yabitangaje.
Iki giceri gikozwe muri zahabu ya karat 24, kikaba kigamije kwizihiza imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimaze zibayeho, izuzura ku wa 4 Nyakanga uyu mwaka.
Igishushanyo cy’iki giceri gishingiye ku ifoto igaragaza Trump yicaye yunamye gato, afashe ameza afunze ibipfunsi.
Nubwo hari impaka zagaragajwe ku bijyanye n’amategeko, akanama k’Amerika gashinzwe ubugeni kemeje iki gitekerezo ku bwiganze busesuye.
Amategeko y’Amerika asanzwe atemerera perezida uriho cyangwa uwigeze kuyobora igihugu ariko ukiri muzima gushyirwa ku mafaranga y’igihugu. Icyakora, iki giceri kiri gukorwa hashingiwe ku bubasha bwihariye bwa Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, bwo gutanga no gucura ibiceri bya zahabu byihariye.

Biteganyijwe ko iki giceri kizacurwa ari uko ishami rishinzwe gucura amafaranga, US Mint, rimaze kwemeza ingano ya cyo ya nyuma.
Umuyobozi wungirije w’iri shami, James McCrery, yasabye ko igishushanyo cyemezwa uko kiri, kandi igiceri kikazacurwa mu bunini bushoboka, kigera nibura kuri santimetero eshatu z’umuzenguruko.
Ugereranyije, igiceri cya kimwe cya kane cy’idolari (quarter) gisanzwe kiba kiri munsi ya santimetero imwe mu bugari.
Mu mwaka ushize, Trump yakoze impinduka mu bagize akanama gashinzwe ubugeni, asimbuza bamwe mu bari bagize ako kanama ashyiramo abo bafitanye umubano wa hafi.
Na none, umudepite wo mu ishyaka ry’Abademokarate ukomoka i New York, Ritchie Torres, yigeze gutanga umushinga w’itegeko witwa “TRUMP Act”, ugamije gukumira abaperezida bashyira amashusho ya bo ku mafaranga y’igihugu, ariko kugeza ubu nturatora ngo wemezwe.
Ku rundi ruhande, US Mint ntiyigeze igira icyo itangaza ku by’iki giceri ubwo yabazwaga.
Mu mateka ya Amerika, Calvin Coolidge ni we wenyine wigeze kugaragara ku giceri mu gihe yari akiriho.