AmakuruPolitiki

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyongeye gutumbagira

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga, kizwi nka Brent crude, cyongeye kuzamuka kirenga amadolari 100 ku kagunguru, nyuma y’uko ku wa Mbere w’ejo hashize cyari cyamanutse ku buryo bugaragara.

Mu mafaranga y’u Rwanda, ayo madolari asaga 100 angana hafi n’ibihumbi 145 by’amafaranga y’u Rwanda ku kagunguru.

BBC yatangaje ko mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku masoko yo muri Aziya, igiciro cya Brent cyiyongereyeho 3.75% kigera ku madolari 103.69 ku kagunguru. Ku rundi ruhande, igiciro cya peteroli ikoreshwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kizwi nka Nymex Light Sweet, cyo cyazamutseho 3.42% kigera ku madolari 91.55.

Ku wa Mbere, igiciro cya Brent cyari cyagabanutseho hejuru ya 10%. Ibi byatewe n’itangazo rya Perezida w’Amerika Donald Trump wavuze ko asubitse ibitero bishya byari byitezwe kugabwa kuri Iran, ibintu byari byitezwe kongera ubukana bw’intambara. Yanavuze kandi ko hari icyizere ko amasezerano y’amahoro ashobora kugerwaho vuba.

Gusa ubu, abashoramari bari gusuzuma ayo makuru bitonze, bagereranya ibyatangajwe na Washington n’ibivugwa na Tehran, yo ihakana ko yagiranye ibiganiro n’Amerika.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *