AmakuruUbumenyi

Igifi kinini cya rutura cyakoze urugendo rudasanzwe kiva muri Colombia kigera muri Zanzibar

Igifi kinini cyo mu bwoko bwa humpback cyagaragaje urugendo rudasanzwe rwaciye agahigo, rufatwa nk’urugendo rurerure cyane rwigeze kwandikwa kuri ubu bwoko.

Inzobere zivuga ko uku kwimuka kudasanzwe gushobora kuba kwaratewe n’impamvu zirimo gushaka aho kororokera cyangwa impinduka z’imiterere y’ikirere.

Iki gifi cy’ikigabo cyabonetse bwa mbere mu 2013 mu Nyanja ya Pasifika hafi y’umwaro wa Colombia, nyuma y’imyaka ine, mu 2017, cyongera kugaragara mu Nyanja y’Abahinde hafi ya Zanzibar muri Tanzania, kikaba cyarakoze urugendo rurerure rwa kilometero zigera ku 13,000.

Abashakashatsi bavuga ko uru rugendo rushobora kuba rwaraturutse ku kugabanuka kw’ibiryo by’aya mafi bitewe n’ihindagurika ry’ikirere, cyangwa se kikaba cyari mu rugendo rwo gushaka umukunzi.

Ekaterina Kalashnikova wo muri Tanzania Cetaceans Program yatangaje ko uru rugendo “rutangaje cyane kandi rudasanzwe, ndetse no ku mafi azwiho kwimuka cyane”.

Ifoto yafashwe mu 2022 igaragaza iki gifi hafi y’inyanja ya Zanzibar. Dr Kalashnikova yongeraho ko bishoboka cyane ko iyi ari yo ntera ndende kurusha izindi zose zigeze kwandikwa yakozwe n’ifi yo mu bwoko bwa humpback.

Ifi za humpback ziboneka mu nyanja zose zo ku isi, kandi zizwiho gukora ingendo ndende buri mwaka, ziva mu mazi ashyushye yo mu mirongo miganda aho zororokera, zikerekeza mu mazi akonje yo mu majyaruguru no mu majyepfo y’isi aho zibona ibyo zirya.

Ifi ya Humpback yakoze urugendo rugera ku birometero 13,000

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *