AmakuruPolitiki

Igisirikare cy’u Burundi cyinjije aba “sous-officiers” bashya barenga 400

Abasirikare 441 bo mu Burundi hamwe n’abandi 24 bo muri Centrafrique barangije amahugurwa ya gisirikare abategura kuba aba-sous-officiers ku Ishuri rya Gisirikare rya ESO rya Bururi, nk’uko byatangajwe na radiyo na televiziyo by’igihugu cy’u Burundi.

Mu birori byo gusoza ayo mahugurwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Jenerali Prime Niyongabo, yavuze ko aba basirikare batojwe neza kandi ko biteguye kwitangira kurinda umutekano w’ibihugu bya bo.

Iri ni itsinda rya 53 iri shuri rya École des Sous-Officiers (ESO) rya Bururi rimaze gutoza abasirikare barangije amasomo abategura kuba aba-sous-officiers.

Mu mezi ashize, igisirikare cy’u Burundi cyahuye n’ikibazo cy’abasirikare bamwe bava mu kazi bakajya gushaka akazi mu mahanga. Icyo kibazo cyatumye Jenerali Niyongabo yibutsa abasirikare n’izindi nzego bireba ko nta musirikare wemerewe guhabwa pasiporo yo kujya mu mahanga atabyemerewe.

Igisirikare cy’u Burundi kandi gifite ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro hashingiwe ku bwumvikane Leta za Kinshasa na Gitega bagiranye.

Jenerali Prime Niyongabo ashyikiriza icyemezo cy’intsinzi umusirikare urangije amasomo ku ishuri rya Bururi mu Ntara ya Bururi: BBC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *