Igisubizo cya Marina ku bamusaba gushaka umugabo vuba
Umuhanzikazi Marina Deborah yatangaje ko mu bintu bimushishikaje hatarimo umugabo arajwe inshinga ari iterambere ry’ubuzima n’umuziki we.
Uyu muhanzikazi yagarutse kuri ibi ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru kigaruka ku gitaramo azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo Kidum Kibido, Yvan Muzik, Intore Massamba, Jules Sentore n’abandi giteganyijwe ku wa 15 Gashyantare 2026 muri Kigali Universe.
Uyu muhanzikazi wavuzwe mu rukundo na Yvan Muzik mu minsi ishize yabajijwe niba ashishikajwe no gushaka umugabo.
Marina yasubije agira ati “ Oya Oya nshuti mu binshishikaje ntabwo birimo nshishikajwe n’iterambere ry’ubuzima bwanjye , yego kurundi ruhande n’umugabo aba akenewe kugira ngo twubake umuryango nka’ababyeyi bacu ariko ntabwo najya imbere y’Imana ngo niyirize ngo Mana wampaye umugabo , njye kuba umwinginzi oya, ni ibintu bisanzwe bibaho bizaba.”
Marina yaherukaga kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi YVan Muzik nubwo mu minsi ishize batari babanye neza.
Uyu muhanzikazi wagabanyije umuvuduko w’umuziki we ugereranyije n’uko yakoraga mu myaka itanu ishize yatangaje ko ari mu bikorwa byo kurangiza album ye ya mbere.
Ni album avuga ko izajya hanze mu minsi iri imbere kuko ibikorwa by’ibanze abona byamaze kurangira.


