Igisubizo cya Perezida Kagame kugukura Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku cyemezo u Rwanda ruherutse gutangaza cy’uko rushobora gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Mu minsi ishize u Rwanda rwavuze ko rwiteguye gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho zigira uruhare mu kurwanya umutwe w’ibyihebe bishamikiye ku mutwe wa Islamic State mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utaba wemeje inkunga yo gushyigikira ubu butumwa.
Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu u Rwanda rwakiyishyurira byose kuri service rutanga.
Ati “Twatanze umusanzu wacu muri Mozambique mu myaka hafi itanu ishize ku busabe bw’ubuyobozi bwa Mozambique kugira ngo dufashe mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado. Twakoze ibishoboka, kandi ibintu byarahindutse ku buryo bugaragara.”
“Ariko ese birumvikana ko tugomba kwishyurira serivisi dutanga? Ese birakwiriye ko twitanga, tukigomwa hanyuma tukishyura n’ubwo bwitange? Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’ama-euro itangwa n’u Burayi si impuhwe bagirira u Rwanda, ahubwo ni impuhwe bagirira Mozambique.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibigo bifite inyungu muri kiriya gice bigomba gushaka uko byishyura umutekano bikeneye.
Ati “Twishyura inshuro enye cyangwa eshanu ayo mafaranga kugira ngo ingabo zirenga 5000 zikore kariya kazi, hakiyongeraho n’Abapolisi, mu gihe ubushobozi bwacu ari ubw’igihugu gito inshuro eshatu ugereranyije n’intara ya Cabo Delgado.”
“Ibigo bikomeye mu bijyanye n’ingufu bikorera muri kariya karere, Total, Exxon Mobil, na ENI, bigomba gushaka uburyo bwo gutera inkunga gahunda z’umutekano bikeneye. Umutekano ugira ikiguzi, nubwo utitabwaho ugereranyije n’ishoramari.”
“Ibi bigo hamwe na Guverinoma ya Mozambique bigomba kwirengera ikiguzi, cyangwa se Guverinoma ya Mozambique ntibe ishaka umutekano, ntabwo numva impamvu nahaguma undi munsi.”
Perezida Kagame avuga ko hatagize igikorwa Ingabo z’u Rwanda zava muri Mozambique.
Ati “Abanyaburayi bafata miliyoni 20 z’ama-euro ku mwaka nk’aho ari menshi, ndetse bakibaza niba u Rwanda ruyakwiriye.”
“Igisubizo cyanjye kiroroshye: uko ibintu bimeze muri iki gihe, nta mpamvu yo kuyaduha. Niba nta muntu wishyuye ibigenda muri ubu butumwa kugira ngo burambe, twiteguye gucyura ingabo zacu.”

