AmakuruPolitiki

Igisubizo Minisitiri Dr. Bizimana yahaye abamugereranya na Dr. Léon Mugesera

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko hari bamwe bafata amagambo ye bakayagereranya n’ayo Dr. Léon Mugesera yavugiye mku Kabaya ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko ntaho ashobora guhurira na Dr Leon Mugesera habe na gato.

Minisitiri Bizimana yagarutse kuri ibi ku wa 10 Mata 2026 ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kurebera hamwe abari abanyamakuru bayigizemo uruhare mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazongera kuba.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko abadashaka kumva ukuri kw’amateka, bihisha mu gushaka kumugereranya na Léon Mugesera.

Ati “Hari n’abajya banyitiranya na Léon Mugesera, bati Bizimana na we ni Mugesera. Ngo meze nka Léon Mugesera kuko mvuga aya mateka. Nta rwango nigisha rwose, uzabona ijambo mvuga rimeze nk’irya Mugesera, ubutabera burahari, RIB irahari, nagire vuba yihute anjyaneyo.”

“Sinshobora rwose kujya muri ibi, nzi ubugome bw’amagambo, ubugome bwa Jenoside ndabuzi, kuko nanabibayemo nzi ubugome bw’urwango, ndabuzi, nzi icyo bivuga, abakina bajye babireka.”

Ku wa 22 Ugushyingo 1992, ku Kabaya muri Perefegitura ya Gisenyi habaye mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi, muri iyo metingi Léon Mugesera yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi, yongeraho ko Abatutsi bagomba kujugunywa muri Nyabarongo kugira ngo “basubire iwabo muri Abisiniya”.

Dr. Léon Mugesera ni umunyapolitiki akaba n’umuhanga mu by’indimi wamamaye cyane kubera uruhare yagize mu gutegura no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Yavukiye mu yahoze ari Komine Kibilira muri Perefegiture ya Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Ngororero) mu mwaka wa 1952 cyangwa 1954.

Mugesera azwi cyane kubera ijambo ririmo urwango rukomeye yavuze ku wa 22 Ugushyingo 1992, mu nama y’ishyaka rya MRND yabereye i Kabaya.Muri iryo jambo, yavuze ko Abatutsi bagomba kwicwa, bakajugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo kugira ngo “basubire iwabo muri Abisiniya” (Ethiopia) yitaga ko ariho bakomoka.

Iri jambo rifatwa nk’umusemburo ukomeye watumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaho.

Yahunze u Rwanda mu mwaka wa 1993, ajya gutura muri Canada mu mujyi wa Quebec aho yamaze imyaka hafi 17 ahanganye n’ubutabera bwa Canada bushaka kumwohereza mu Rwanda ngo aryojwe ibyo yakoze.

Yaje kwirukanwa muri Canada ageezwa mu Rwanda ku wa 23 Mutarama 2012.Muri Mata 2016, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwamukatiye igifungo cya burundu.

Yahamijwe ibyaha bitatu, birimo :Gushishikariza abantu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi.

Gutoteza nka kimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Nyuma yaho yarajuriye gusa mu mwaka wa 2020 Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye iki gihano cy’igifungo cya burundu.

Kuri ubu, Dr. Léon Mugesera afungiye muri Gereza Mpuzamahanga ya Mpanga mu Karere ka Nyanza

Mu 2012 ubwo Dr Leon Mugesera yoherezwaga mu Rwanda (photo:Internet)
Minisitiri Bizimana avuga ko azi ingaruka z’imvugo z’urwango atazigera agwa mu mutego wo kuzikoresha nka Leon Mugesera washishikarije Abahutu kwica Abatutsi(Photo:Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *