AmakuruUbumenyi

Ihohoterwa, gushimutwa n’iyicarubozo: Amabanga yihishe mu mashuri y’abafite ubumuga bwo mu mutwe

Iperereza rya BBC Eye ryashyize ahabona ihohoterwa rikabije rikorerwa urubyiruko mu mashuri yigenga yo mu Bushinwa yiyita ayo gusubiza abana ku murongo.

Baobao, wahoze ari umunyeshuri muri rimwe muri ayo mashuri, avuga ko buri kanya kose wari umubabaro, anemeza ko abanyeshuri batumvaga amategeko bakubitwaga bikabije, bakamara iminsi batabasha no kwicara cyangwa kuryama neza. Yongeyeho ko hari igihe yatekereje kwiyahura byari kumufasha.

Ubuhamya bwa Zhang Enxu, undi wahoze muri ayo mashuri, bugaragaza ko yashimuswe n’abantu biyitiriye abapolisi, ababyeyi be barebera. Avuga ko yahohotewe bikomeye, ati: “Bankuye mu modoka ku ngufu, ndakubitwa, hanyuma ndafatwa ku ngufu”. Yemeza ko gukubitwa byatumye atakaza kumva neza mu gutwi kumwe.

Abanyeshuri barenga 20 bahaye BBC ubuhamya bavuga ko bakorerwaga ibihano by’umubiri n’imyitozo irenze urugero, n’ubwo amategeko yo mu Bushinwa abihana.

Amashusho yafashwe mu ibanga yerekanye abakozi b’ayo mashuri bavuga ko “babeshyabeshya abana kugira ngo babajyane”, ndetse bakabategeka kudatangariza abana ukuri ku bigo bajyanywamo.

Aya mashuri, menshi afitanye isano n’uwahoze ari umusirikare Li Zheng, ukorera mu bucuruzi bwinjiza amafaranga menshi, aho ababyeyi bishyura ibihumbi by’amadolari babwirwa ko imyitwarire mibi y’abana izahinduka binyuze mu gihano n’imyitozo ya gisirikare.

Impuguke mu by’imibereho zivuga ko igitutu cy’imibereho, amakimbirane yo mu muryango n’icyuho mu mategeko bituma ababyeyi “bumva ko nta yindi nzira basigaranye”.

Nubwo hari amashuri yafunzwe by’agateganyo, ayandi yakomeje gukora ahindura amazina. Abahohotewe bavuga ko “aya mashuri ari ubusambo” kandi bagasaba ko afungwa burundu, abana bakarengerwa n’amategeko, aho “nta mwana ukwiye kunyuzwa mu ihohoterwa yitwaje indero”.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *