Ihuriro riteje akaga ry’umuryango wa Tshisekedi n’abasahuzi ba Cobalt – Iperereza
Mu iperereza ryabo bise “Ihuriro riteje akaga ry’umuryango wa Tshisekedi hamwe na Cartels y’abasahuzi ba Cobalt,” Joan Tilouine na Olivier Liffran ba Africa Intelligence bavuze ku isano iri hagati ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ubucuruzi bwa cobalt butemewe.
Iri perereza ryatanzweho ibitekerezo bitandukanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi rishyira ahagaragara ibibazo bikomeye bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe nk’uko byemezwa na Olivier Liffran wari umutumirwa kuri TV5Monde.
Iperereza ryibanze ku karere ka Lualaba, aho ibirombe by’umuringa na cobalt bizwi mu mategeko ko bigenzurwa na sosiyete yo muri Kazhakistan yitwa ERG. Icyakora, intumwa zoherejwe na Kinshasa zangiwe kwinjira mu birombe bivugwa ko byahagaritswe kuva mu 2023. Uku kwangirwa kwakozwe n’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, bigaragara ko zikrinda inyungu z’abashoramari bamwe b’abanyamahanga bacukura mu buryo butemewe uwo mutungo kamere uhenze cyane.
Kuba hari abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu birombe byo mu majyepfo ya DR Congo ntabwo ari bishyashya, ariko babaye benshi kandi ntabivugwaho rumwe. Izi ngabo zakabaye zirinda perezida, zirashinjwa kurinda inyungu z’abantu bakora mu buryo butemewe n’amategeko, ibintu byongera umwuka mubi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Raporo y’imbere y’iyo sosiyete ivuga ko uyu mwuka mubi uteza igihombo cya miliyari ebyiri z’amadolari ku mwaka ku masosiyete nka ERG.
Uruhare rwa Tshisekedi
Raporo ya ERG itunga urutoki kuri ba cartels (Ishyirahamwe ry’abakora cyangwa abageza ibicuruzwa ku isoko hagamijwe gukomeza gutumbagiza ibiciro no kugabanya ihangana)bo muri Libani n’u Bushinwa, ndetse na bamwe mu ntore zo muri Congo, harimo abavandimwe ba Perezida Tshisekedi. Nubwo aba bahakana kubigiramo uruhare urwo ari rwo rwose, kuba mu karere kwabo ndetse n’imikoranire yabo na ERG bitera kwibaza byinshi. Ku ruhande rwe, Félix Tshisekedi, yagaragaje uburakari kuri ibyo birego kandi agerageza kongera kugenzura uko ibintu byifashe binyuze mu masezerano mpuzamahanga n’ingendo zo mu rwego rwa dipolomasi.
Aho ikibazo kigoreye hashingiye ku bafite uruhare muri ubwo bucukuzi n’ubucuruzi butemewe bungukira ku burinzi bukomeye bahabwa n’ibikomerezwa. Bivugwa ko aba ba ‘cartels’ bo muri Liban n’u Bushinwa, bamaze igihe kinini bakorera muri kariya karere, bashyigikiwe n’abasirikare baho, ku buryo kugerageza kubagenzura bigoye cyane. Iki kibazo ngo gishobora guhinganya burundu isura ya Perezida Tshisekedi, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Olivier Liffran, umwe mu bakoze iri perereza, ashimangira akamaro k’aya makuru, aboneka ku rubuga rwa interineti rwa Africa Intelligenge, akomeje guteza urunturuntu ku rwego rwa politiki n’ubukungu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Cobalt ni kimwe mu bintu byakomeje kugarukwaho mu mishyikirano hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ahagarikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyifuza cyane ariko Tshisekedi akaba akomeje kuzana amananiza arimo kubanza gushaka gushora Amerika mu ntambara kugirango ayemerere kugera kuri aya mabuye.
Mu mpera za Kamena i Washington, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano akubiyemo igice cy’ubukungu, cyane cyane yibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, arimo na cobalt, n’ibikorwa remezo bigamije gushyiraho urufatiro rw’ubufatanye mu bukungu. Washington yizeye ko ayo masezerano nashyirwaho umukono izashyiraho uburyo butekanye bwo kugera ku mabuye y’agaciro nk’umuringa, cobalt, na coltan, ari mu butaka bwa Congo, ariko ikigaragara cyo Tshisekedi aracyashaka kubanza gukuramo icya cumi.
