Ijoro ry’inkuba i Minembwe: AFC/M23 ishinja Kinshasa kugaba ibitero bya drones mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa bwahisemo ku bushake gutesha agaciro inzira y’ibiganiro by’amahoro biri kubera mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, guhera saa yine z’ijoro kugeza mu rukerera rwo ku cyumweru saa kumi za mu gitondo, habaye ibitero bikomeye byakoreshejwe drones byibasiye uduce dutuwe cyane twa Minembwe n’ahazengurutse.
Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byakomeje mu masaha menshi, bikaba byarushijeho gukaza ikibazo cy’ubutabazi gisanzwe cyari kigeze ahakomeye muri ako gace.
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bifatwa nk’ibikomeye cyane, kandi bigaragaza ku buryo bweruye umugambi wa Leta ya Kinshasa wo kubangamira no gutesha agaciro ibiganiro by’amahoro biri kubera mu Busuwisi.
AFC/M23 ishimangira ko ibi bitero bishobora no kuba bigamije kuyobya uburari ku biganiro bifatwa nk’iby’ingenzi mu gushaka amahoro arambye, ndetse bikerekana ko Leta ya Kinshasa ititeguye kubahiriza ibyo yemeye mu masezerano.
Ibi bibaye mu gihe amaso y’amahanga ahanzwe ku biganiro biri kubera mu Busuwisi, bigamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ijoro ry’inkuba i Minembwe: AFC/M23 ishinja Kinshasa kugaba ibitero bya drones mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro

