Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyongeye kugabwaho ibitero na ‘drones’ kamikaze
Ubutegetsi bw’Intara ya Tshopo, iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko kuri iki cyumweru ikibuga cy’indege cy’umurwa mukuru wa yo, Kisangani, cyongeye kwibasirwa n’ibitero byindege zitagira abapilote “drones” zitwaje ibisasu zigaturikana na byo, zizwi nka kamikaze.
Iki kibuga mpuzamahanga cya Bangboka giherereye i Kisangani si ubwa mbere cyibasirwa n’ibtero nk’ibi. Ku itariki ya 1 y’ukwezi gushize na bwo cyari cyagabweho igitero nk’iki ku cyumweru, igitero cyavuzwe ko cyakozwe n’umutwe wa M23 nk’uko BBC yabitangaje.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umuvugizi w’Intara ya Tshopo, Claudine Elondia, yavuze ko drones enye zagaragaye mu kirere cya Bangboka hagati ya saa 15h48 na saa 19h48, ariko zikaza kuraswa zitaragera ku ntego za zo. Yongeyeho ko drone ya nyuma yarashwe mu gihe indege ya sosiyete CAA yari igiye kugwa kuri icyo kibuga saa 19h45.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibyo bitero byakozwe na M23 ifashijwe n’u Rwanda. Icyakora, M23 ndetse na leta y’u Rwanda nta cyo baratangaza kuri ibi birego. U Rwanda rusanzwe ruhakana gufasha uwo mutwe w’inyeshyamba rukavuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ndetse rukanemera ko rukorana na M23 mu by’umutekano barwanya ko FDLR yakora Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu minsi ishize, Corneille Nangaa uyobora ihuriro rya AFC/M23, yari yatangaje ko indege za gisirikare za leta ya Congo zikoreshwa mu kugaba ibitero ku duce bagenzura zizajya zirasirwa aho zituruka. Yanavuze ko gukoresha Kisangani nk’aho ibikorwa bya gisirikare bituruka bigamije kubatera bitazongera kwihanganirwa, ashimangira ko uwo mujyi utakiri ahantu hafite ubudahangarwa.
Ku rundi ruhande, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wamaganye igitero giheruka kugabwa kuri iki kibuga cy’indege cya gisivile.
Muri iki gihe kandi, igisirikare cya Congo (FARDC) kimaze ibyumweru kigaba ibitero bikomeye byifashisha drones mu bice bimwe byo mu Ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru bigenzurwa na M23. Muri ibyo bitero, harimo icyahitanye Lt Col Will Ngoma, wari umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe.

