Ikigo kigenzura itumanaho muri RDC cyareze MTN Group gukorera Goma na Rutshuru nta ruhushya
Urwego rushinzwe kugenzura no guteza imbere itumanaho mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ARPTC, ruvuga ko MTN Group yakoze ibikorwa by’itumanaho muri RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu itangazo ryasohotse, ARPTC yavuze ko MTN Group itanga serivisi za telefoni ngendanwa na internet i Goma na Rutshuru, ariko nta ruhushya rwa yo rukurikije amategeko y’igihugu. Ikigo cya MTN Group, gifite icyicaro muri Afurika y’Epfo kandi gikorera mu bindi bihugu by’Afurika birimo u Rwanda na Uganda, nta cyo kiratangaza ku birego by’iki kigo cya RDC.
ARPTC ivuga ko ibikorwa bya MTN Group bishobora kuyishyira mu rwego rwo gukurikiranwa n’amategeko. Iki kigo cyongeraho ko cyamaze kugeza iki kirego ku nzego z’igihugu ndetse n’inzego mpuzamahanga, kandi kizakoresha inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo hubahirizwe amategeko n’ubusugire mu ikoranabuhanga mu gihugu nk’uko tubikesha BBC.
Iki kirego kije mu gihe hari amakimbirane n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, cyane mu bice ARPTC ivuga ko MTN Group ikoreramo, aho bigengwa n’umutwe wa gisirikare w’abarwanyi wa M23. Uwo mutwe nturatangaza niba warahaye MTN Group uburenganzira bwo gukorera muri ako gace, kandi nta gisubizo wigeze aha iki kirego.

