Imashini nini yo mu bwubatsi yagwiriye gari ya moshi, 22 bahasiga ubuzima
Nibura abantu 22 bamaze kugwa mu mpanuka, abandi bagera kuri 80 barakomereka, nyuma y’uko imashini nini ikoreshwa mu bwubatsi (crane) iguye kuri gari ya moshi itwara abagenzi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026 mu Karere ka Sikhio, mu Ntara ya Nakhon Ratchasima, nko mu bilometero 230 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bangkok. Iyo gari ya moshi yari iri mu rugendo ivuye Bangkok yerekeza mu Ntara ya Ubon Ratchathani.
Amakuru atandukanye avuga ko iyo mashini yakoreshwaga mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi yihuta, mu mushinga uhuriweho na Thailand n’Ubushinwa. Iyo mashini yaguye kuri gari ya moshi yari irimo igenda, bituma iva ku murongo ndetse ifatwa n’inkongi y’umuriro mu gihe gito.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Phiphat Ratchakitprakarn, yatangaje ko abagenzi 195 ari bo bari muri iyo gari ya moshi, anavuga ko yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse. Yongeyeho ko abaguye muri iyo mpanuka bari mu byumba bibiri muri bitatu bya gari ya moshi byaguweho n’iyo mashini.
Umunyamakuru wa Al Jazeera dukesha iyi nkuru, Tony Cheng, wari i Bangkok, yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Yagize ati: “Amakuru ya mbere yavugaga ko hapfuye abantu bane gusa. Icyakora byihuse uwo mubare wiyongereye ugera kuri 12, none ubu twamenye ko ari 22 nk’uko tubikesha polisi ya Thailand yabibwiye Al Jazeera”.

Itangazamakuru ryo muri Thailand ryatangaje ko amatsinda y’ubutabazi yakoresheje ibikoresho biremereye mu gukuramo abagenzi bari bagwiriwe n’ibisigazwa by’impanuka.
Tony Cheng yavuze ko uwo muhanda wa gari ya moshi ukoreshwa cyane, kuko uhuza utundi turere dutuwe cyane two mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand.
Yagize ati: “Uyu muhanda ni wo urimo umushimga wo kubakwaho umuhanda wa gari ya moshi yihuta y’Abashinwa, umaze igihe kinini uri mu bikorwa — hafi imyaka icumi.”
Yakomeje avuga ko: “Iyo gari ya moshi yihuta yagombaga kunyura ku ruhande rwa beto ruri hejuru y’umurongo usanzwe. Amafoto twabonye agaragaza ko imashini yakoraga aho hejuru yaguye ivuye kuri za nkingi nini za beto.”
Impanuka zo mu nganda no mu bwubatsi si nshya muri Thailand. Mu 2023, gari ya moshi itwara imizigo yishe abantu umunani nyuma yo kugonga imodoka yo mu bwoko bwa pick-up yari iri kwambuka umuhanda wa gari ya moshi mu burasirazuba bwa Thailand.
Imyaka itatu mbere ya ho, indi gari ya moshi yishe nibura abantu 18 ikomeretsa abarenga 40, ubwo yagongaga bisi yari itwaye abagenzi bajya mu muhango w’idini. Mu kwezi kwa Werurwe, inyubako ndende yari iri kubakwa i Bangkok yarasenyutse nyuma y’umutingito, ihitana abantu barenga 100.

