Imbere ya Perezida Kagame Amavubi yegukanye igikombe cya gatatu mu mateka yayo
Bisabye imyaka irenga 20 kugira ngo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yongere kwegukana igikombe mpuzamahanga.
Ni ikigombe cya gatatu mu mateka ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye kuva yatangira gukina imikino mpuzamahanga izwi na FIFA.
Imbere ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 30 Werurwe 2026 muri Sitade Amahoro, Amavubi yegukanye igikombe cya FIFA SERIES 2026.
Ni nyuma yo gutsinda Estonia yo ku mugabane w’i Burayi ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa.
Iri rushanwa mpuzamahanga ry’imikino ya gicuti rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ryasojwe tariki ya 30 Werurwe 2026.
Amavubi yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Grenada 4-0, nayo yaje kongera gutsindwa na Kenya 3-0 mu mukino w’umwanya wa 3.
Estonia yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kenya.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye amahirwe ku munota wa 31 bahise banayabyaza umusaruro, ni ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickles maze Biramahire Abeddy ahita ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Igice cya kabiri u Rwanda rwagitangiranye imbaraga maze ku munota wa 51 babona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickles ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad.
Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Phanuel Kavita, Jojea Kwizera na Biramahire Abeddy bavuyemo hinjiramo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Hakim Sahabo.
Ni nako nyuma Mugisha Gilbert na Joy-Slayd Mickles baje kujyamo havamo Leroy-Jacques Mickles na Joy-Lance Mickles.
Amavubi yashatse igitego cya gatatu ariko kirabura ni nako Estonia yashatse impozamarira biranga.
Umukino warangiye ari 2-0, Amavubi yegukana igikombe atyo yongera gutanga ibyishimo ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari zitabiriye uyu mukino.
Ni igikombe begukanye mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame warebye uyu mukino aho yari yaje gushyigikira ikipe y’igihugu mu mikino yose Amavubi yakinnye ndetse harimo n’uwo batsinzemo Grenada ibitego 4:0.
Iki gikombe kibaye igikombe cya gatatu mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi ni nyuma ya CECAFA yegukanywe na Rwanda B mu 1999 ndetse n’igikombe cya COMESA cyo muri 2001.









