“Imbogamizi twazihinduyemo amahirwe” – Ijambo rya Perezida Kagame risoza umwaka wa 2025
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejeje ijambo risoza umwaka wa 2025 ku Banyarwanda.
Mu butumwa yatanze, Perezida Kagame yavuzeko uyu mwaka wa 2025 usize igihugu giteye intambwe igaragara nubwo cyanyuze mu bibazo bitoroshye.
Perezida yashimiye Abanyarwanda icyizere n’ubufatanye bagaragaje.
Yakomeje avuga ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ariko ko Abanyarwanda bagomba gukoresha amikoro bafite.
Yagize ati: “Ubukungu bwarazamutse kandi igihari ni ugukoresha amikoro dufite nk’igihugu. Biradusaba kwishakamo ibisubizo bituma duhorana intego n’imigambi mishya. Nta wundi dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu”.
“Igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’igihugu ni urubyiruko rushoboye. Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere. Ndizera ko ibyo byose mubyiteguye nubwo byasaba kwitanga, haba ku giti cyanyu cyangwa twese hamwe”.
Perezida yavuze kandi ko urugendo Abanyarwanda bagenze, ibyari imbogamizi babibyajemo amahirwe. Ati: “Urugendo twagenze, imbogamizi twazihinduyemo amahirwe kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa aho twavuye kandi uko ni ko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza”.
Uretse ibyo kandi, Perezida yavuze ko mu byagezweho muri uyu mwaka ku ruhando mpuzamahanga birimo irushwanwa mpuzamahanga ry’amagare (UCI 2025), Inama Mpuzamahanga ku Mutekano w’Afurika, Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere ryatangije amasomo ya ryo azigwa n’abanyeshuri baturutse hirya no hino muri Afurika n’ibindi bitandukanye. Yashimiye byimazeyo ababigizemo uruhare bose kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza.
