Imbuga nkoranyambaga zahagaritswe muri Gabon kubera gukwirakwiza ibihuha
Urwego rwigenga rushinzwe kugenzura ibinyamakuru muri Gabon rwatangaje ko imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe zihagaritswe kugera igihe kizatangazwa, ruvuga ko ibishyirwa kuri izo mbuga bishobora guteza ukutumvikana n’amacakubiri mu gihugu.
Mu itangazo ryatanzwe kuri televiziyo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, uru rwego rwavuze ko impamvu ari ukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, gutera ubwoba no kuvuga ibintu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umuvugizi w’uru rwego, Jean‑Claude Mendome, ntiyavuze izo mbuga izo ari zo ariko WhatsApp, Facebook na TikTok ni zo zikunze gukoreshwa cyane muri Gabon.
Gabon iyobowe na General Brice Oligui Nguema, watsinze amatora ya perezida mu mwaka ushize nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2023. Uyu muyobozi w’imyaka 50 ari mu bibazo by’imyigaragambyo igenda yiyongera, aho abarimu n’abakozi ba leta bamaze iminsi basaba kwishyurwa neza no kunozwa k’umurimo.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hari inkuru zavugaga ko imbuga zimwe zimwe zatangiye guhungabana, aho abantu batabashaga gukoresha Facebook na TikTok. Itangazo rya Mendome ryatangaje benshi muri iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 2.5, aho urubyiruko rukoresha cyane imbuga mu bucuruzi no kwidagadura.
Umwe mu bacuruzi bo mu murwa mukuru, Libreville, utashatse ko izina rye rimenyekana, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ihagarikwa ry’imbuga rizagira ingaruka ku bucuruzi bwe, kuko akoresha izo mbuga mu kumenyekanisha ibyo akora. Yagize ati: “Hafi ya 40% by’abakiriya banjye bafashe icyemezo cyo gutumaho cyangwa kuza nyuma yo kubona amatangazo yacu ku mbuga… Sinzashobora kubona abakiriya bashya kuko bazanwa n’ibyo babona, ibyiyumviro by’inshuti za bo n’amafoto”.
Ariko, umwe mu batwara moto ntiyabonye uwo mwanzuro nk’ikibazo, ati: “Ntakabura imvano. Kugira ngo abategetsi bafate umwanzuro nk’uwo, hari ikiba cyabiteye”.
General Nguema yatsinze amatora yo mu mwaka ushize ku majwi arenga 90%, hashize imyaka ibiri nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo. Yiyemeje guteza imbere Gabon, igihugu gifite ubutunzi bwinshi bw’ibitoro n’ibiti, aho ubutegetsi buhora bukoresha guhagarika interineti mu kugenzura amakuru.
Urwego rw’ibinyamakuru ruvuga ko ihagarikwa ry’imbuga ryatewe n’ukwiyongera gukabije kw’ibitekerezo binyuranye n’umuco, ibikorwa by’iterabwoba, byuzuyemo urwango no gutukana ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bihungabanya uburenganzira bwa muntu, ubumwe bw’abaturage n’umutekano w’igihugu. Ibyo bishobora guteza imishyamirano mu mibanire no guhungabanya demokarasi n’iterambere ry’igihugu.
Ariko, Mendome yongeraho ko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, harimo no gutanga ibitekerezo cyangwa kunenga, bikomeza kuba uburenganzira bwemewe muri Gabon.
Abarimu batangije imyigaragambyo mu kwezi kwa cumi n’abiri basaba kwishyurwa neza no kunozwa kw’akazi, kandi imyigaragambyo ifite ibibazo bisa n’ibi ikomeje no mu zindi nzego za leta, harimo ubuzima n’uburezi.


