AmakuruPolitiki

Imirwano ikaze mu misozi ya FIZI aho FARDC na Twirwaneho bapfa agace ka Point-Zéro

Imirwano yakomeje kuva ku wa Kabiri kugera kuri uyu wa Kane ihanganishije ingabo za leta ya DR Congo zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo n’abarwanyi ba Twirwaneho bafatanya na M23, yabereye mu misozi ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yatumye abaturage ibihumbi bahunga ingo za bo, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Amakuru atandukanye agaragaza ko intandaro y’iyi mirwano ari ukurwanira kugenzura agace ka Point-Zéro, gafite akamaro gakomeye mu by’ingendo no mu bya gisirikare, hamwe n’uduce tugakikije nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Bimwe mu binyamakuru byo muri DR Congo byatangaje ko kuri uyu wa Kane ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo zashoboye kwigarurira Point-Zéro, aho Twirwaneho yari imaze hafi ibyumweru bibiri ihafite. BBC yagerageje kuvugisha impande zombi, ari zo FARDC na Twirwaneho, ariko kugeza ubu nta n’imwe iratanga igitekerezo kuri ayo makuru.

Point-Zéro iherereye ahantu hahanamye mu misozi ya Fizi, ikaba ari isangano ry’amayira ahuza uduce twinshi, harimo Uvira mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Mikenke na Minembwe mu burengerazuba, ndetse na Fizi na Baraka mu majyepfo.

Radio Maendeleo ikorera muri Kivu y’Epfo yatangaje ko abaturage benshi bakomeje guhunga kubera ko batagishoboye kwihanganira ubukana bw’imirwano. Iyo radiyo ivuga ko abenshi mu bahunga ari impunzi zisanzwe zimenyereye kwimuka kenshi, bitewe n’umutekano muke umaze igihe muri aka gace.

Iyo radiyo kandi ivuga ko abantu ibihumbi, ahanini abagore n’abana, bari bahungiye mu gace ka Point-Zéro baturutse mu misozi miremire, ubu bongeye guhunga bashaka ahari umutekano kurushaho.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage ivuga ko iyi mirwano yagize ingaruka zikomeye zirimo ihagarikwa ry’amashuri, kubura serivisi z’ubuvuzi ku bagore, abasaza n’abarwayi, ndetse no kubura imibereho ku miryango yavuye mu bya yo itagira n’undi mutungo ifite.

Umwe mu baturage bo mu gace ka Minembwe yabwiye BBC Gahuzamiryango ko hari amakuru avuga ko FARDC na Wazalendo bashobora kuba barigaruriye Point-Zéro, ariko ko nta bimenyetso bifatika barabona byabyemeza.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Twirwaneho yatangaje ko yamaganye ibitero by’ingabo za leta byibasira Abanyamulenge mu duce twa Mitamba, Kajoka na Point-Zéro mu misozi ya Minembwe. Ku wa Gatatu, uwo mutwe watangaje ko abarwanyi ba wo bari hafi ya Point-Zéro, nko mu bilometero 10 uvuye i Minembwe, bahanuye drone y’ingabo za leta yavugwaga ko yari igiye kugaba igitero.

Ku ruhande rwa yo, FARDC ifatanyije na Wazalendo bavuga ko mu minsi ishize zashoboye kwigarurira uduce dutandukanye two muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo twagenzurwaga na Twirwaneho cyangwa M23.

FAECD yigaruriye agace ka “Point-Zéro (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *