AmakuruPolitiki

Imirwano ikaze yongeye kwaduka i Masisi, abantu ibihumbi barahunga

Imirwano ikaze hagati ya M23 n’ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo yongeye kubura mu bice bitandukanye bya Masisi ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, bituma abaturage ibihumbi bahunga.

Iyi mirwano yakajije umurego muri iki cyumweru mu majyepfo n’uburengerazuba bwa Teritwari ya Masisi, ahakomeje kumvikana intambara hagati y’impande zombi.

Voltaire Batundi, uhagarariye sosiyete sivile ya Masisi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko agace ka Nyamaboko 1 kabaye isibaniro ry’intambara ikabije kuva mugitondo kugeza nimugoroba.

Batundi avuga ko iyi mirwano ikurikiranye ije mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bigamije kugarura amahoro bikomeje kugenda biguru ntege i Doha no muri Washington. Yemeza ko imisozi myinshi iri mu nkengero z’umuhanda Kitchanga–Mweso–Pinga ikomeje guhora irimo imirwano, bityo abaturage bakahava ari benshi.

Mu duce twa Antete, Burora, Busoro, Kasopo na Kazinga na ho ngo abaturage bari guhungira mu bindi bice birimo Masisi-centre, Nyabiondo na Kashebere. Hari n’amakuru y’uko M23 yaba yafashe Kazinga, ariko nta ruhande na rumwe rurabyemeza.

Batundi asobanura ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abaturage babayeho mu rwego rw’ubuhungiro buhoraho, batabasha gukora cyangwa gushaka imibereho: “Biteye ubwoba,” nk’uko abivuga. Yongeraho ko basaba leta kongera imbaraga mu biganiro kugira ngo amahoro aboneke, abaturage basubire mu buzima busanzwe.

Imirwano ikomeje mu gihe ibiganiro byo kugarura amahoro bihuzwa na Doha na Washington bimaze hafi amezi umunani nta musaruro ugaragara. Amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe muri Nyakanga hagati ya M23 na leta ya DR Congo ntiyubahirijwe, kimwe n’amasezerano hagati y’u Rwanda na DR Congo ya Kamena atarashyirwaho umukono na Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi.

Amahanga ahanze amaso i Doha, ariko nubwo hari icyizere cy’uko hashobora kuboneka umuti, nta bimenyetso bifatika byo guhita haboneka amasezerano birahari.

Perezida Tshisekedi aherutse kubwira Abanyekongo baba muri Brazil ubwo yari yo mu cyumweru gisghize, ko White House izabahamagara bagasinya ayo amasezerano y’amahoro, ariko Minisitiri Patrick Muyaya avuga ko DR Congo itazajya i Washington ingabo z’u Rwanda zitarava ku butaka bwa yo mu gufasha M23.

U Rwanda ruhakana iby’uko hari ingabo za rwo ziri muri DR Congo ahubwo rugashinja Kinshasa kutubahiriza ibyo bumvikanyeho i Washington birimo gusenya umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya u Rwanda ndetse wanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *