AmakuruIkoranabuhanga

Imiterere y’umujyi wa Elon Musk ashaka kubaka ku kwezi

Elon Musk, umuyobozi wa X, Tesla na SpaceX, yatangaje ko yahinduye umugambi wa mbere wo kubaka umujyi kuri Mars, ahubwo ubu agiye gushyira imbaraga ku kuwubaka ku Kwezi.

Ni umujyi Musk avuga ko ushobora kuzubakwa ku Kwezi mu gihe kitarenze imyaka 10 iri imbere.

Kuki yahinduye Mars akajya ku Kwezi?

Musk yavuze ko kubaka umujyi ku Kwezi bishoboka mu myaka itageze ku 10, mu gihe kuri Mars byasaba nibura imyaka irenga 20. Yagaragaje ko urugendo rwo kuva ku Isi ujya ku Kwezi rufata iminsi ibiri cyangwa itatu gusa, mu gihe kujya kuri Mars bishobora gufata amezi atandatu.

Yagize ati: “Niba hari ikibazo kibaye ku Kwezi, biroroshye kohereza ubutumwa cyangwa ubutabazi bwihuse kurusha uko byakorwa kuri Mars. Ubutumwa bwa SpaceX buracyari ubu bumwe: kwagura ibikorwa by’ubwenge n’o gushyira abantu mu kirere”.

Ku rundi ruhande, yongeyeho ati: “Dushobora gukora ingendo zo kujya ku Kwezi buri minsi 10 ( urugendo rufata minsi ibiri). Ibi bivuze ko dushobora kwihuta cyane kurangiza umujyi wo ku Kwezi vuba kurusha umujyi wa Mars”.

Raporo ya The Wall Street Journal ivuga ko iyi kompanyi yabwiye abashoramari ko iteganya kohereza ubutumwa ku Kwezi no kugerageza ingendo za Mars vuba, ndetse mu mpera za 2026 hakazoherezwayo icyogajuru kitagira abapilote.

Musk asanzwe azwiho gushyiraho ingengabihe yihuse ku mishinga y’ikoranabuhanga, rimwe na rimwe ikagira imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa.

Icyakora, nta gishushanyo mbonera kirambuye cy’uyu mujyi “wigenga” kiratangazwa. Musk yasobanuye gusa ko hashobora kubakwa ahantu hahoraho, hakaguka buhoro buhoro hifashishijwe umutungo w’Ukwezi ubwaho nk’uko tubikesha BBC.

Ese birashoboka koko?

Impuguke zitandukanye zivuga ko nubwo bishoboka, atari ibintu byoroshye.

Dr Sungwoo Lim, umwarimu mukuru mu bijyanye n’ubushakashatsi, n’ibikoresho muri Kaminuza ya Surrey mu Bwongereza, yagaragaje ko kwigenga burundu ku Kwezi – cyane cyane mu bijyanye no kwihingira ibiribwa no kwihaza mu bikenerwa byose – bishobora gutwara imyaka myinshi cyane, wenda ibarirwa muri za mirongo.

Clive Neal, umwarimu muri Kaminuza ya Notre Dame muri Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko mbere yo kuvuga ku “mujyi wigenga”, hakenewe kubanza kugaragaza ko umutungo w’Ukwezi ushobora gucukurwa no gukoreshwa mu buryo bufatika.

Icyakora hari icyizere ko mu myaka 10 iri imbere hashobora gutangira kuboneka uburyo bwo gukora umwuka wa ogisijeni ku Kwezi, bikaba byaba intambwe ikomeye.

Jeffrey Hoffman, wahoze akorera Ikigo cy’ibyogajuru cy’Amerika (NASA) ubu akaba yigisha muri Massachusetts Institute of Technology (MIT), yavuze ko kubaka ku Kwezi bishobora kuba intambwe yoroshye kurusha gutura kuri Mars. Yavuze ko mu gihe Blue Origin na SpaceX bakomeje guteza imbere ibyogajuru bishobora kugwa no kongera guhaguruka ku Kwezi, bizafasha gutegura ejo hazaza h’ingendo zo kure.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ariko kubaka ku mubumbe wa Mars iracyari intambwe irenze urugero”.

Dr Guven na we yavuze ko Ukwezi ryaba nk’ifatiro ry’iterambere rishobora gufasha abantu kwitegura kugera kuri Mars.

Irushanwa ryo gusubira ku Kwezi

USA na yo ishaka gusubira ku kweI mu myaka 10 iri imbere

Aya magambo ya Musk aje mu gihe hari irushanwa rikomeje hagati y’Amerika n’Ubushinwa mu bijyanye no gusubiza abantu ku kwezi muri iyi myaka icumi iri imbere. Nta muntu urongera kugera ku Kwezi kuva mu 1972, ubwo Apollo 17 ya NASA yasozaga gahunda ya yo.

SpaceX ifite uruhare rukomeye muri gahunda ya Artemis ya NASA igamije gusubiza abantu ku kwezi.

Musk aherutse no gutangaza ko SpaceX yaguze sosiyete ya AI ayobora yitwa xAI, mu masezerano afite agaciro ka miliyari irenga imwe y’amadolari. Hari kandi umugambi wo gushyira ibigo by’amakuru (data centers) mu kirere cya kure, mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’ikoreshwa rya AI ku Isi.

Ariko impuguke zimwe zivuga ko hakiri imbogamizi zikomeye, zirimo uburyo bwo gukonjesha ibikoresho n’ikoreshwa ry’ingufu nyinshi.

Muri make, nubwo umujyi “wigenga” ku Kwezi wumvikana nk’igitekerezo gitangaje, impuguke zemeza ko bizasaba ubushakashatsi bwinshi, ikoranabuhanga rihambaye n’igihe kirekire mbere y’uko uwo mugambi uba impamo.

Elon Musk ashaka kubaka ku kwezi aho kubaka kuri Mars (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *