Inkuru Nyamukuru

Impamvu AFC/M23 irekuye umujyi wa Uvira nta minsi ishize iwigaruriye

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo kwikura ku bushake mu Mujyi wa Uvira, intambwe rivuga ko igamije kubahiriza inzira y’ibiganiro by’amahoro ya Doha no guha amahirwe menshi ibiganiro bigamije gushakira umuti urambye w’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa Yobeluo, ku wa 15 Ukuboza 2025, AFC/M23 yavuze ko inzira y’ibiganiro by’amahoro ya Doha imaze gutanga icyizere, by’umwihariko nyuma yo gusinywa kw’amasezerano ngenderwaho ya Doha ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Iryo huriro ryemeza ko nubwo hakomeje kugaragara ibikorwa byo gushotorana n’ihohoterwa rikorwa n’ingabo za leta (FARDC) n’abafatanyabikorwa ba zo, ryafashe icyemezo cyo gutangiza ingamba zo kubaka icyizere kugira ngo amahoro arambye aboneke.

AFC/M23 yatangaje ko ikura ingabo za yo mu mujyi wa Uvira hashingiwe ku busabe bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ishimangira ko iki cyemezo ari ikimenyetso cy’ubushake bwo gufasha ibiganiro by’amahoro kugera ku ntego za byo.

Iryo huriro kandi ryasabye abahuza b’inzira y’amahoro gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga umutekano wa Uvira, zirimo kuwukuramo intwaro, kurinda abaturage n’ibikorwaremezo, no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hifashishijwe koherezayo ingabo zidafite aho zibogamiye.

AFC/M23 yagaragaje impungenge zishingiye ku bunararibonye bw’ahashize, aho FARDC, Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa ba bo ngo bagiye bifashisha ingamba zo kubaka icyizere mu kongera kwigarurira uduce no kwibasira abaturage bakekwaho gushyigikira AFC/M23.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 yanavuze ku mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Burundi ikomeje gukorera muri DR Congo, ishimangira ko itazemera ko uduce twabohowe dukorerwamo nk’ibirindiro by’inyuma byo kugaba ibitero bishobora guhungabanya umubano mwiza hagati ya DR Congo n’u Burundi.

Iri tangazo rije mu gihe akarere k’ibiyaga bigari gakomeje gushakirwa ibisubizo bya dipolomasi bigamije guhagarika intambara, kurinda abasivili no kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa DR Congo, aho intambara imaze igihe igira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibereho y’abaturage.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ivuga ko abantu barenga 200,000 bamaze kuva mu bya bo mu Ntara ya Kivu y’Epfo kuva ku wa 2 Ukuboza 2025, mu gihe abarenga 70 bamaze kwicwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ibiri mu mijyi ikomeye yo mu burasirazuba bwa Congo, n’utundi duce dutangukanye turimo Ikibuga cy’Indege cya Kavumu. Yari imaze iminsi mike itageze ku cyumweru, kuva ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, ifashe n’Umujyi wa Uvira uhana imbibi n’uwa Bujumbura mu Burundi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *