AmakuruImikino

Impamvu ikipe imwe yo muri Sudani itagikinnye muri shampiyona y’u Rwanda

Uyu munsi tariki ya 30 Ukwakira 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya Al-Ahli Wad Madani yari yemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka wa 2025-2026 itakitabiriye irushanwa.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya FERWAFA, iyi kipe yo muri Sudani yari iherutse gusaba kwitabira shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) 2025-2026, itakitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka kubera impamvu za yo bwite.

Amakipe atatu yo muri Sudani: Al-Ahli Wad Madani, Al-Merrikh na Al-Hilal SC Omdurman zari zasabye gukina muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka kuko kuva mu mwaka wa 2023 kugeza ubu, nta shampiyona iri kuba mu gihugu cya bo kubera intambara.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, ni bwo umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yatangarije abanyamakuru ko ku bufatanye na ‘Rwanda Premier League’ itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bemereye ayo makipe kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka. Yakomeje avuga ko icyari gisigaye ari uko amakipe yose yemeza ko yiteguye gukina Shampiyona yose nyuma y’uko byaba byemejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Biteganyijwe ko andi makipe abiri ari yo Al-Hilal SC na Al-Merrikh, azatangira gukina Shampiyona y’u Rwanda ahereye ku munsi wa karindwi, mu cyumweru gitaha ndetse bakazatangira no gukina ibirarane hagati mu kwezi k’Ukuboza 2025.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *