AmakuruPolitiki

Impamvu umugambi w’amahoro wa Trump uhangayikishije Netanyahu

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yahamagaje inama yihutirwa y’abaminisitiri bashinzwe umutekano n’ingabo nyuma y’uko Perezida w’Amerika, Donald Trump, atangaje ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga igamije gushakira amahoro Gaza.

Isirayeli yavuze ko iyo inama y’amahoro yashyizweho itagishijwe inama kandi inyuranyije na politiki ya yo.

Iyo nama irimo n’Inama Nshingwabikorwa izakurikirana imiyoborere ya Gaza nyuma y’intambara, ikaba igizwe n’abayobozi barimo abo muri Turukiya na Qatar—ibihugu byanenze bikomeye Isirayeli—ibyo Tel Aviv ifata nk’impamvu y’impungenge.

Abanyapalestina na bo bagaragaje ko batayihagarariwemo, Mustafa Barghouti akayita komisiyo iyobowe n’Abanyamerika.

Ibiro bya Netanyahu byemeje ko Minisitiri w’Intebe yategetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kumenyesha Amerika impamvu Isirayeli yanga imiterere y’iyo nama. Raporo zivuga ko ibihugu byayijyamo byasabwa gutanga miliyari imwe y’amadolari, naho Trump akaba ateganya kuyobora Inama Njyanama ya yo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Komisiyo igizwe n’abantu bakomeye barimo Tony Blair, Marco Rubio, Steve Whitkoff, Jared Kushner, Mark Rowan na Ajay Banga, nubwo inshingano za bo zitarasobanuka neza.

Ku rundi ruhande, Abanyapalestina batangije Komite Nyobozi ya Gaza bavuga ko ari urwego rwa bo rugamije gutanga ubutabazi, kongera kubaka Gaza, kuzahura ubukungu no gushyiraho inzego za leta zikora neza, ku bufatanye n’Inama y’Amahoro.

Hagati aho, intambara irakomeje: abantu benshi barakomerekejwe, barimo abana, mu bitero bya Isirayeli mu bice bitandukanye bya Gaza, cyane i Khan Yunis, Al-Zaytoun, Al-Bureij na Nuseirat. UNRWA yatangaje ko Isirayeli ikomeje kubuza imfashanyo kwinjira muri Gaza, mu gihe abaturage barenga miliyoni imwe bakeneye byihutirwa ubufasha bw’ubutabazi.

Trump na Netanyahu (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *