Impanuka ikomeye i Kigali: HOWO yakandagiye umutwe w’umukobwa irawumena
Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari ivuye Nyabugogo yerekeza ku Kinamba ahazwi nko kwa Rasta, yakubitanye na moto yari iturutse Kicukiro, maze umukobwa wari utwawe na moto agwa muri ya modoka umutwe irawumena.
Ababonye iyi mpanuka ganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze ko iyi mpanuka yatewe n’amakosa y’umumotari wadepashije nabi.
Umwe mu bamotari wabibonye yagize ati: “Njyewe nazamukaga njya ku Kinamba, we amanuka ava ku Kinamba. Ngiye kubona mbona moto idepashije HOWO yajyaga SONATUBES. Mu by’ukuri urebye, umumotari ni we wari mu makosa kuko yadepashije nabi, yakojeje “rétroviseur” kuri HOWO ahita agwa mu muhanda. Nabirebaga. Yahise yuma, ubwonko bunyanyagira mu muhanda”.
Abaturage bakomeza bavuga ko uyu muhanda ari muto ukurikije ibinyabiziga biwunyuramo byiganjemo amakamyo manini.
Hari uwagize ati: “Uyu muhanda ni mutoya cyane kandi uragendwa cyane. Ibinyabiziga ni byinshi kandi umuhanda ni mutoya”.
Undi mumotari na we yagize ati: “Umuhanda ni mutoya. Ariko HOWO na zo zitugendera nabi nubwo n’abamotari tutari shyashya”.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru, mu gihe umumotari yahise atabwa muri yombi na Polisi kugira ngo ajye gusobanura icyateye iui mpanuka.

Kanda hano hasi wumve igi nkuru.
