AmakuruUbuzima

Impanuka ikomeye ku kamonyi: Taxi yabuze feri yirara mu zindi irazigonga, umwe ahasiga ubuzima

Imodoka yo mu bwoko bwa “HIACE” yavaga ku Buhanda yerekeza mu Mujyi wa Kigali (Nyabugogo), yakoreye impanuka ku Kamonyi hafi y’ahazwi nko mu Nkoto maze umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Abaturage babonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe no kubura feri maze igonga imodoka yo mu bwoko bwa V8 yari iyiri imbere birangira ziguye munsi y’umuhanda maze umwe mu bagenzi bari muri “HIACE” yitaba Imana, abandi 9 barakomereka.

Umwe mu babibonye yagize ati: “Iyi modoka yari imeze nk’iyacitse feri kuko urebye uburyo byatikuranye ntibyari bisanzwe kuko zasekuranye n’ivumbi riratumuka. Zose zahise zibarangura zigwamo hariya munsi y’umuhanda uko zakabaye. Bakomeretse, ariko kuko hashize umwanya munini, baramutse batinze kwitabwaho bashobora kwitaba Imana”.

Undi na we yagize ati: “Twahageze nka saa tanu, dusanga byagenze gutya, tubakuramo, abakomeretse tubashyira ku ruhande, ubutabazi bwahise buboneka, gusa twakuyemo umukecuru umwe yapfuye kuko HIACE yari yamuryamiye”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yahamije iby’aya makuru nk’uko yabitangarije BTN TV dukesha iyi nkuru.

Yagize ati: “Ni byo koko impanuka yabayeho y’imodoka yo mu bwoko bwa “minibus”. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ishobora kuba yari yagize ikibazo cya feri igonga imodoka yari iyiri imbere yo mu bwoko bwa V8. Zarimo zerekeza Nyabugogo zigeze hafi yo mu Nkoto, hanyuma minibus igonze V8, iyo V8 na yo igonga HOWO yari iyiri imbere, hanyuma minibus na V8 zihita zigwa munsi y’umuhanda. Hakomeretse abantu 9 undi umwe yitaba Imana”.

Yakomeje avuga ko Polisi yihutiye gutabara, bajyanwa ku bitaro bitandukanye birimo ibya Remera-Rukoma, Muhima, CHUK n’ibya Kacyiru kugira ngo bitabweho. Uwitabye Imana we yajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma.

Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’imiryango ifite aba bo bakomeretse ndetse atanga ubutumwa bw’uko abakoresha umuhanda bakomeza gushyira mu bikorwa gahunda ya “Turindane, tugereyo amahoro” kuko ari cyo gisubizo cyafasha abantu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Kanda hano hasi urebe iyi nkuru

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *