Impanuka ikomeye yahitanye babiri mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026
Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, ariko umunsi wa ryo wa mbere urangwa n’inkuru ibabaje y’impanuka yahitanye abantu babiri.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri rushanwa, impanuka yabaye kuri uyu munsi mu gace ka mbere, aho imodoka iri mu zikurikira isiganwa (caravan) yarenze umuhanda igonga bamwe mu bari baje kureba isiganwa. Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Abantu babiri bahise bitaba Imana, mu gihe abandi batandatu bakomeretse. Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga, aho bari kwitabwaho n’abaganga, kandi ubuyobozi bw’irushanwa bukaba bukurikirana hafi uko ubuzima bwa bo buhagaze.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango yabuze aba bo, bunashimangira ko bwiyemeje gukomeza gushyira imbere umutekano w’abakinnyi, abareba isiganwa n’abandi bose baryitabira.
Tour du Rwanda 2026 yatangiriye mu Karere ka Gicumbi, aho abasiganwa bahagurukiye i Rukomo berekeza i Rwamagana mu ntera ya kilometero 173.6. Iri siganwa rizasozwa ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, hakinwa agace ko kuzenguruka Umujyi wa Kigali.
Nubwo isiganwa ryatangiranye ibyishimo n’ishyaka ry’abafana benshi, iyi mpanuka yasize benshi mu gahinda, mu gihe hategerejwe ibyavuye mu iperereza rya Polisi.



