AmakuruUbuzima

Impanuka ikomeye y’indege y’igisirikare cya Colombia yahitanye 66, bane baburirwa irengero

Indege ya gisirikare yo muri Colombia yakoze impanuka ikomeye mu gihe yari itangiye guhaguruka ku wa Mbere w’ejo hashize, ihitana abantu 66 nk’uko Reuters ibitangaza.

Abatabazi bahise bihutira kujyana abarokotse benshi mu bitaro byo hafi, banakomeza gushakisha abandi bane bari bataraboneka, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru mu nzego za gisirikare.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Hercules C-130 yakozwe na sosiyete Lockheed Martin yari itwaye abantu 128, barimo abasirikare 11 bo mu ngabo zirwanira mu kirere, abasirikare 115 bo ku butaka n’abapolisi babiri, nk’uko byasobanuwe na Hugo Alejandro Lopez uyobora ingabo z’igihugu.

Umubare w’abapfuye wari wikubye hafi kabiri ugereranyije n’uwo ubuyobozi bwari bwabanje gutangaza, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara byakomeje aho impanuka yabereye.

Minisitiri w’Ingabo Pedro Sanchez yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu gihe indege yari iri guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Puerto Leguizamo giherereye hafi y’umupaka wa Peru. Umwe mu bashinzwe kuzimya inkongi, Eduardo San Juan Callejas, yatangaje ko bishoboka ko indege yagize ikibazo ikiri ku mpera z’umuhanda uyifasha guhaguruka, maze igakubita ikintu, nyuma igice cy’ibaba rya yo kigakora ku giti ubwo yagwaga.

Iyi mpanuka yatumye indege ifatwa n’inkongi ndetse haturika bimwe mu bikoresho byari biyirimo. Abaturage batuye muri ako gace ka kure ni bo babimburiye abandi gutabara, bakura abarokotse mu bisigazwa by’iyo ndege. Amashusho yagaragaye yerekanye abagabo batwaye abasirikare bakomeretse ku mapikipiki, babihutana mu mihanda y’igitaka.

Nyuma, imodoka za gisirikare zarahageze, nubwo ubuyobozi bwatangaje ko kugera aho impanuka yabereye byari bigoye, bikabangamira ibikorwa byo gutabara.

Lopez yavuze ko abarokotse 57 bajyanywe mu bitaro, muri bo 30 bakaba nta bikomere bikomeye bafite, bari kwitabwaho ku ivuriro rya gisirikare.

Impanuka yahitanye 66, abandi babiri baburirwa irengero (Ifoto: Reuters)

Umuvugizi wa Lockheed Martin yavuze ko iyi sosiyete yiteguye gufasha Colombia mu iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka.

Indege zo mu bwoko bwa Hercules C-130 zatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1950, naho Colombia itangira kuzigura mu mpera z’imyaka ya 1960. Mu myaka ya vuba, igihugu cyavuguruye zimwe muri izo ndege zishaje, gihabwa izindi nshya n’Amerika binyuze muri gahunda yo gutanga ibikoresho bya gisirikare byakoreshejwe cyangwa byasagutse.

Izi ndege zisanzwe zikoreshwa cyane muri Colombia mu gutwara abasirikare, mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera mu gihugu kimaze imyaka irenga 60 mu makimbirane y’imbere mu gihugu, amaze guhitana abantu barenga ibihumbi 450.

Nomero iranga iyi ndege yakoze impanuka ihura n’iy’indege ya mbere mu ndege eshatu ziherutse gutangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu mpera za Gashyantare, indi ndege ya Hercules C-130 y’ingabo zirwanira mu kirere za Bolivia na yo yakoze impanuka mu mujyi wa El Alto, hafi cyane y’inyubako z’abaturage. Iyo mpanuka yahitanye abantu barenga 20, abandi 30 barakomereka, ndetse amafaranga yari atwawe n’iyo ndege akwirakwira aho yagwiriye, bituma haba imirwano hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Abasirikare n’abaturage bahise bagera ahabereye impanuka mu gutanga ubutabazi bw’ibanze (Ifoto: Reuters)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *