Impanuka ya gari ya moshi yahitanye 13, abagera ku 100 barakomereka
Nibura abantu 13 baguye mu mpanuka, abandi hafi 100 barakomereka nyuma y’uko gari ya moshi ivuye mu mihanda wa yo mu gace ka Oaxaca mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Mexico, nk’uko byatangajwe n’ingabo zirwanira mu mazi z’icyo gihugu.
Iyo gari ya moshi yavaga ku kigobe cya Mexico yerekeza ku Nyanja ya Pacific, yari itwaye abagenzi 241 n’abakozi 9 bayikoraho. Ingabo zirwanira mu mazi zatangaje ko abantu 98 bakomeretse, muri bo 36 bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.
Abayobozi bavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo gari ya moshi yageraga mu ikorosi hafi y’umujyi wa Nizanda. Umushinjacyaha Mukuru wa Mexico yemeje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko batanu mu bakomeretse barembye. Yongeyeho ko abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo zirwanira mu mazi bari mu nzira bajya ahabereye impanuka.
Amafoto yafatiwe aho impanuka yabereye agaragaza abakora ubutabazi bafasha abagenzi gusohoka muri gari ya moshi, yari yavuye ku byuma bya yo igahengama igana ku ruhande rw’ikibaya.
Iyo gari ya moshi yitwa Interoceanic, ihuza icyambu cya Salina Cruz ku Nyanja ya Pacific na Coatzacoalcos ku nkombe z’ikigobe cya Mexico, yari igizwe na moteri ebyiri n’amagare ane atwara abagenzi, nk’uko byatangajwe n’ingabo zirwanira mu mazi, ari na zo zicunga imiyoboro ya gari ya moshi muri Mexico.
Guverineri w’intara ya Oaxaca, Salomón Jara Cruz, yagaragaje akababaro kenshi yatewe n’iyo mpanuka, avuga ko inzego z’intara ziri gukorana n’iz’igihugu mu gufasha abagizweho ingaruka.
Uyu muhanda wa gari ya moshi wa Interoceanic wafunguwe mu myaka ibiri ishize hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’akarere, igikorwa cyatangijwe na Perezida wahoze ayobora igihugu, Andrés Manuel López Obrador. Wari ugamije guteza imbere no kuvugurura umuhora wa gari ya moshi uca mu Isthmus of Tehuantepec, kugira ngo aka gace gahinduke inzira y’ingenzi y’ubucuruzi, hongerwa ibyambu, imihanda ya gari ya moshi n’ibikorwaremezo by’inganda.
Iyi serivisi ya gari ya moshi kandi iri mu mugambi mugari wa leta ya Mexico wo kwagura ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa mu majyepfo y’igihugu, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’akarere.
