AmakuruUbuzima

Impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu 39

Abantu 39 bamaze gupfa mu mpanuka ikomeye ya gari ya moshi ebyiri zagonganye mu majyepfo ya Espagne, abandi benshi barakomereka. Iyi ni imwe mu mpanuka zikomeye kurusha izindi zimaze kuba muri icyo gihugu mu myaka irenga icumi ishize.

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, igihe gari ya moshi yari ivuye i Málaga yerekeza i Madrid yanyereye ikava ku murongo wa yo, igahita igongana n’indi yari iturutse mu gace ka Adamuz. Muri izo gari ya moshi zombi zarimo abantu bagera kuri 400, barimo abagenzi n’abakozi. Abashinzwe ubutabazi bafashije abantu 122, barimo 48 bakiri mu bitaro, harimo n’abana batanu; 11 muri bo, barimo umwana umwe, barembye cyane.

Gari ya moshi yavaga Madrid yerekeza Malaga

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Espagne, Óscar Puente, yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, anemeza ko hatangiye iperereza ku mpamvu z’iyo mpanuka idasanzwe, yavuze ko yanatunguranye cyane inzobere mu byerekeye gari ya moshi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirongo ya gari ya moshi, Adif, cyatangaje ko impanuka yabaye saa saba n’iminota 45 z’ijoro ku isaha yo muri Espagne, hafi isaha imwe nyuma y’uko gari ya moshi ivuye i Málaga. Igongana ryatumye imwe muri gari ya moshi igwa mu manga, kandi byagaragaye ko benshi mu bapfuye n’abakomeretse bari bicaye mu myanya y’imbere.

Gari ya moshi zagize impanuka zo mu bwoko bwa Freccia 1000, zishobora kugenda ku muvuduko ugera kuri kilometero 400 ku isaha. Abatabazi bavuze ko gukura abantu mu bisigazwa by’izo gari ya moshi byari bigoye cyane bitewe n’uko zasenyutse bikabije.

Abari mu mpanuka bagaragaje ko igongana ryumvikanye nk’iturika rikomeye, abantu benshi batabaza basaba ubufasha. Ingendo za gari ya moshi hagati ya Madrid n’Andalusiya zahise zihagarikwa, biteganyijwe ko zongera gufungurwa nyuma nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Abari muri iyo gari ya moshi bajyanywe mu bitaro no mu bigo by’ubuvuzi bikomeye (Ifoto: BBC)

Imvo nyakuri y’iyo mpanuka ntiramenyekana, ariko guverinoma yavuze ko iperereza rizatanga ibisubizo mu gihe kitarenze ukwezi. Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yavuze ko igihugu kiri mu kababaro gakomeye. Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia na bo batanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze aba bo no kwifuriza abakomeretse gukira vuba.

Ibigo by’ubutabazi, birimo Croix-Rouge ya Espagne, byohereje abafasha mu byihutirwa kandi hashyirwaho aho kwakirira imiryango y’abahuye n’iyi mpanuka mu mijyi itandukanye.

Abayobozi bakuru b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni n’umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen, bose batanze ubutumwa bwo kwihanganisha Espagne.

Mu 2013, Espagne yari yaragize indi mpanuka ikomeye ya gari ya moshi muri Galicia, ihitana abantu 80. Ubu Espagne ifite urusobe rwa gari ya moshi zihuta rwa kabiri runini ku isi nyuma y’Ubushinwa, rufite imirongo irenga kilometero 4,000 ihuza imijyi irenga 50.

Aho bakirira abantu hafi y’aho impanuka yabereye (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *