AmakuruUbuzima

Impanuka ya kajuguguju yahitanye batanu ku musozi wa Kilimanjaro

Kajugujugu ya kompanyi ya Kilimediair Aviation yaguye ku musozi wa Kilimanjaro muri Tanzaniya, ihitana abantu bose batanu bari bayirimo, barimo umupilote n’abanyamahanga babiri.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025, mu gace kari hagati y’agasongero ka Kibo n’ahantu hazwi nka Barafu Camp, kamwe mu hantu hakunda gukoreshwa cyane n’abakerarugendo bazamuka uyu musozi muremure kurusha indi yose muri Afurika.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kilimanjaro, Simon Maigwa, yemeje ko iyi kajugujugu yakoze impanuka, avuga ko yari iri mu gikorwa cyo kwitegura gutabara no kuvana abarwayi ku musozi, itwaye abantu batanu.

Amakuru yatangajwe n’abategetsi agaragaza ko mu bapfuye harimo David Plos na Anna Plosova, bakomoka muri Repubulika ya Czech, bari mu rugendo rwo gutembera. Hapfuye kandi Jimmy Daniel, wari umuganga, Innocent Mbaga, wari umuyobozi w’abakerarugendo, ndetse n’umupilote Costantine Mazonde, ukomoka muri Zimbabwe.

Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko Simon Maigwa yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko andi makuru arambuye kuri iyi mpanuka azakomeza gutangazwa.

Agace ka Kibo na Barafu Camp kari ku butumburuke buri hagati ya metero 4,670 na 4,700, bigaragaza ko iyi mpanuka yabereye ahantu hagoye cyane kugerwamo, bityo bikagora n’ibikorwa by’ubutabazi.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa izindi zakozwe na kajugujugu mu misozi miremire ku Isi, akenshi ziterwa n’ikirere kibi gihinduka mu kanya gato n’izindi mbogamizi z’aho hantu.

Mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka, kajugujugu yaguye ku musozi wa Everest muri Nepal, hafi ya Everest Base Camp, nyuma yo guhura n’inkubi ikomeye y’umuyaga w’urubura.

Icyo gihe, kajugujugu nyinshi zari ziri mu bikorwa byo kuvana abantu kuri uwo musozi kubera imvura irimo urubura yari yateje ibyago ku bakerarugendo.

Impanuka nk’izi zikunze kugaragara mu misozi miremire izwi ku Isi nka Himalaya muri Aziya, Alpes mu Burayi, na Andes muri Amerika y’Epfo, cyane cyane mu bikorwa byo gutabara abantu. Muri iyo misozi, kajugujugu zihura n’imbogamizi zirimo imiyaga ikabije, ihindagurika rikabije ry’ikirere, ndetse n’umwuka muke, byose bigatuma akazi k’abapilote karushaho kugorana.

Nubwo izi ngaruka zose zizwi, kajugujugu ziracyari ingenzi cyane mu gutabara no gutwara abantu n’ibikoresho mu misozi miremire, cyane cyane ahantu hatagira inzira zoroshye zo ku butaka cyangwa aho kugenda byafata igihe kirekire.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *