AmakuruPolitiki

Impunzi z’Abarundi muri Tanzaniya mu nzira yo gukurirwaho sitati y’ubuhunzi

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko igihugu cyiteguye kwakira Abarundi bahunze imyivumbagatanyo ya politiki yo mu 2015, yatumye abarenga 400,000 bahunga, benshi bahungiye mu bihugu bituranyi by’u Burundi, cyane cyane muri Tanzaniya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ejo ku wa Mbere, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko nta yindi nzira ihari ku mpunzi uretse gutaha, kandi ahumuriza abafite ubwoba ko nta n’umwe muri izo mpunzi ukurikiranywe n’ubutabera.

Yagize ati: “Igihugu kibahaye icumbi kivuga kiti: “Nimwitahire”, none uragira ngo bagire bate? Twebwe rero turavuga tuti: “Nimwitahire”, nta n’umwe ukurikiranywe n’ubutabera mu mpunzi ziri muri Tanzaniya. Nta n’umwe.”

Yongeraho ko mu gihe habaho ikibazo gikomeye, Ministeri Ishinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu y’u Burundi izagira icyo ibivugaho mu nama y’inyabutatu (Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu y’u Burundi, iya Tanzaniya na UNHCR).

Amakuru aturuka mu nkambi ya Nyarugusu avuga ko benshi mu Barundi bahungiye muri Tanzaniya bari kwiyandikisha ku bwinshi ku gutaha ku bushake, nyuma yo guterwa ubwoba ko bashobora guhungurwa ku ngufu nyuma y’itariki ya 30 Ugushyingo, nk’uko umwe muri bo yabibwiye BBC ntashake ko izina rye rimenyekana.

Yagize ati: “Kuri jyewe mbona koko bari kwiyandikisha ku bwinshi. Ntawigeze yiyandikisha ku bushake; ni uko hari ibintu bashyizweho kugira ngo abantu bashobore gutaha ku bwinshi”.

Tanzaniya nta mugambi ifite wo guha impunzi ubwenegihugu, nk’uko umukozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Sudi Mwakibasi, yabivuze.

Yongeyeho ko umugambi wo gufunga inkambi uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2026, kandi ko ubu hafi 99% z’izo mpunzi nta mpamvu zifatika zigihari zo gukomeza kwitwa impunzi.

Mwakibasi asobanura ko mu kiganiro yagiranye n’impunzi, impamvu zagaragajwe atari izatuma bahunga kuko benshi bavugaga ko ubuzima butoroshye kubera kutagira amazu n’isambu, amakimbirane mu miryango, cyangwa ubukene, kandi ko nyuma yo gukemura izo mpamvu, hazafatwa umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi hagendewe ku mategeko ya Geneva n’amategeko ya Tanzania.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Tanzaniya, George Simbachawene, yongeraho ko nta mugambi wo guha ubwenegihugu impunzi cyangwa kuvugurura inkambi igihugu gifite. Yavuze ko inkambi zagenewe impunzi zizakomeza kuba nk’uko ziri, kandi nta gahunda yo guhindura amategeko agenga impunzi kugira ngo zibone uburenganzira bwisumbuye ku butaka bwa Tanzaniya.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Burundi, Brigitte Mukanga Eno yabwiye BBC Gahuzamiryango, ko kuva muri uku kwezi k’Ukuboza, hagiye gutahurwa abantu 3,000 mu cyumweru, 2,000 bazava mu nkambi ya Nduta irimo abakabakaba ibihumbi 133, hamwe na 1000 bazava i Nyarugusu irimo Abarundi hafi ibihumbi 55.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *