AmakuruPolitiki

Imvugo za Gen. Muhoozi zongeye guteza impaka: Bobi Wine aramusana ibisobanuro

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, yongeye kugaragaza kutanyurwa n’imvugo z’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, nyuma y’amagambo aherutse gutangariza ku rubuga rwa X (Twitter).

Ibi bije nyuma y’uko Gen. Muhoozi ashinje Bobi Wine guhunga igihugu nyuma y’amatora, akavuga ko yamaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gihe bamwe mu bamushyigikiye bafunzwe.

Mu butumwa bwe, Bobi Wine yahakanye ayo magambo, agaragaza ko hari ukwivuguruza mu byo uyu musirikare mukuru yavuze.

Yibukije ko ku wa 30 Mutarama, Gen. Muhoozi yari yavuze ko yihishe muri ambasade y’Amerika, nyamara nyuma akaza kuvuga ko yavuye mu gihugu ku wa 26 Mutarama.

Yagize ati: “Niba koko naravuye mu gihugu kuri iyo tariki, byaba bisobanura iki kuba inzego z’umutekano zarashyizeho bariyeri nyinshi zinshakisha kugeza ku wa 14 Werurwe”?

Yakomeje abaza impamvu habayeho ibikorwa byo gusaka urugo rwa Harriet Chemtai ruherereye mu Karere ka Kapchorwa ku wa 4 Gashyantare, ndetse n’igikorwa cyo gushimuta umugore w’umwungirije muri NUP, ku wa 12 Werurwe, byose bikorwa n’inzego z’umutekano zivuga ko zimushakisha.

Bobi Wine yasoje agaragaza gushidikanya ku mikorere y’inzego z’ubutasi, avuga ko niba amakuru zitanga atuzuye cyangwa yivuguruza, byaba bigaragaza ko “ubutasi butari ubwenge”.

Uku kuvuguruzanya kw’amagambo hagati y’aba bombi gukomeje gukurura impaka muri politiki ya Uganda, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kunenga imikorere y’inzego z’umutekano, mu gihe ubutegetsi bwo buvuga ko bukora ibishoboka byose mu kubungabunga umutekano w’igihugu.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *