Indege Yagoganye n’Imodoka Abantu Babiri barapfa
Indege ya Sosiyete ya Canada (Air Canada) yagonganiye n’imodoka ku kibuga cy’Indege cya LaGuardia i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aba-pilote babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi bagera kuri 41 barakomereka.
Ibinyamakuru birimo CNN na ABC bivuga ko iyi mpanuka y’indege yagonganye n’imodoka, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026 ndetse yatumye ingendo z’indege zihagarara kuri iki kibuga cy’Indege.
Umupilote ndetse na mugenzi we bafatanya mu gutwara indege, bahise bahasiga ubuzima, abantu 41 bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro, barimo barimo abagenzi n’abakozi bashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro.
Iyo ndege yari ifite code y’urugendo ya Flight 8646 yari yamaze kugera ku kibuga cy’indege ihabwa uburenganzira bwo gukoresha umuhanda wa kane mu mihanda indege zigendamo zitegura guhagarara cyangwa gufata ikirere.
Ibyo ngo byakozwe ikamyo isanzwe izimya umuriro nayo imaze kwemererwa gukoresha iyo nzira ubwo yari igiye gutanga ubutabazi ku yindi ndege yari yumvikanyemo impumuro y’umwotsi.
Nyuma y’igihe gito iyo kamyo yari iri kugendera ku muvuduko wa kilometero 39 ku isaha yahise ihurira mu muhanda n’indege irayigonga bituma igice cy’imbere cy’indege cyangirika abari bayitwaye bombi bahita bapfa.
Hari amajwi kandi yumvikanye y’abakora muri wa munara uyobora indege basaba ya kamyo guhagarara ariko bari batinze kuko mu masegonda make bakibivuga ya ndege yahise iyigonga.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’i New York rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yavuze ko bihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka yahise itera inkongi y’umuriro “batangira gutanga ubutabazi bwo kuzimya umuriro wari wafashe indege n’imodoka ku kibuga cy’indege.”
Polisi y’i New York yatangarije AFP ko indege ya Air Canada “yagonganye n’imwe mu modoka z’ikigo gishinzwe ibyambu.”
Amashusho yashyizwe hanze na AFP agaragaza indege ya Air Canada mu gihe cy’ijoro iri ku kibuga cy’indege, igice cyayo cy’imbere cyangiritse cyane, ndetse n’imodoka nyinshi z’ubutabazi ziyikikije
