Indishyi z’ubucakara zigarutse ku meza: Ghana itangije urugamba rushya muri Loni
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana yatangaje ko ubucakara ari kimwe mu byaha bikomeye cyane byabayeho mu mateka y’ikiremwamuntu, ubwo yagiranaga ikiganiro na BBC mbere y’uko ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye hitegurwa amatora afatwa nk’ay’amateka.
Ibihugu bigize uwo muryango biteganya gutora ku mwanzuro watanzwe na Ghana, ugaragaza ko ubucuruzi bw’abacakara bwabereye ku mpande zombi z’inyanja y’Atalantika—by’umwihariko bukorwa n’ibihugu nk’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika—bugomba gufatwa nk’icyaha gikomeye kibasiye inyokomuntu.
Uwo mwanzuro unashyigikira igitekerezo cyo gusaba ibihugu byagize uruhare muri ubwo bucuruzi gusaba imbabazi no gutanga indishyi binyuze mu kigega cyihariye.
Icyakora, hari ibihugu bishobora kutabyemera, kuko nko mu Bwongereza bamaze igihe bavuga ko ubuyobozi bw’iki gihe budashobora kubazwa amakosa yakozwe n’ababubanjirije.
Ku rundi ruhande, abashyigikiye uyu mwanzuro, barimo n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, bawufata nk’intambwe ikomeye iganisha ku butabera.
Samuel Okudzeto Ablakwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, yavuze ko intego atari inyungu z’amafaranga ku bayobozi b’Afurika, ahubwo ari ugushakira ubutabera abahohotewe.
Yagize ati: “Turashaka ko habaho ubutabera, hagashyigikirwa n’ibikorwa bifatika birimo guteza imbere uburezi, gutanga ubufasha burambye no gushyiraho ikigega cyo kongerera abantu ubumenyi”.
Yanagaragaje ko Ghana itagamije kugereranya amateka ya yo n’ay’abandi, ahubwo igamije gusa kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu mateka.
