Amakuru

Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64 azize uburwayi

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Iyi nkuru y’Akababaro yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025. Transparency International Rwanda ibinyujije kuri X yemeje aya makuru y’urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée

Yanditse iti: ”Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, witabye Imana mu gitondo cyo ku ya 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi. Transparency International Rwanda irihanganisha umuryango n’inshuti. Aruhukire mu mahoro”.

Ingabire Immaculée witabye Imana ku myaka 64 ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2004 ubundi muri 2015 atorerwa kuyiyobora.

Ingabire yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko akaba yaragaragaje umwihariko mu kurengera uburenganzira bw’abagore. Yagiye akundwa na benshi kubera amagambo yatangazaga arimo ukuri kwinshi.