AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Ingabire Victoire yatangiye kuburana mu mizi

Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo agaragaza ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha inyuranye n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga.

Ingabire Victoire Umuhoza umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda , yatanze ikirego agaragaza iyo ingingo 106 yerekeye imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha itandukanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo zirimo iya 29 agace ka B, 61 n’izindi, asaba ko yakurwaho.

Iyo ngingo igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.

Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.

Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.Iyo ngingo ni yo yashingiweho n’Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire ndetse bimuviramo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta muri uru rubanza bagaragaza ko iryo tegeko ritanyuranyije n’Itegeko Nshinga, ahubwo ko ryari rigamije guca umuco wo kudahana, igihe cyose hagaragara impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha kandi zitari zaragaragajwe mu gihe cy’iperereza.

Ingabire yatanze icyo kirego bishingiye ku rubanza Ubushinjacyaha buregamo Sibomana Sylvain na bagenzi be mu Rukiko Rukuru, aho Umucamanza yamuhamagayemo agatanga ibisobanuro byaje no gutuma rutegeka Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza ryatumye afungwa.

Ingabire yatanze icyo kirego bishingiye ku rubanza Ubushinjacyaha buregamo Sibomana Sylvain na bagenzi be mu Rukiko Rukuru, aho Umucamanza yamuhamagayemo agatanga ibisobanuro byaje no gutuma rutegeka Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza ryatumye afungwa.

Ingabire yakozweho iperereza ndetse Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruza gutegeka ko afungwa by’agateganyo ari nabyo byatumye atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga kuko yagaragaje ko ibyakozwe binyuranya n’Itegeko Nshinga.

Mu kirego cye, yasobanuriye Urukiko rw’Ikirenga ko iyo ngingo ituma urukiko rwivanga mu mikorere y’Ubushinjacyaha kandi bibangamira ubwigenge bw’abashinjacyaha.

Ingabire Victoire yavuze ko afite inyungu zo kurega kuko ingingo 106 yashingiweho Urukiko rutegeka Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza yatumye atabwa muri yombi agafungwa.Intumwa ya Leta yagaragaje ko nubwo Ingabire Victoire afite inyungu muri uru rubanza, rutasuzumwa kuko hari urubanza nk’uru rwasuzumwe.

Ingabire Victoire yavuze ko urukiko rudakwiye kwitwaza ko hari urubanza rwasuzumwe rumeze rutyo, yibutsa ko ikiregerwa gitandukanye kuko we asaba ko iyo ngingo yakurwaho.

Ingabire ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko y’Urwanda yatawe muri yombi muri Kamena 2025 aregwa ibyaha bitandatu birimo icyo kuba mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda, ibyaha we ahakana.

Ingabire yafunzwe nyuma yuko yitabye Urukiko nk’umuntu waje gutanga amakuru mu rubanza rwa bamwe mu bari abayoboke b’ishyaka rye baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje inzira y’intambara.

Urwego rukora iperereza ku byaha mu Rwanda rwavuze ko yafunzwe “mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru”, rutanyuzwe n’amakuru yatanze ku bayoboke be bari bamaze igihe baburana.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *