AmakuruPolitiki

Ingabo nke z’Uburayi zageze muri Graenland mu gihe Trump yifuza iki kirwa

Ingabo nke z’Ubufaransa n’izindi zo mu bihugu bitandukanye by’i Burayi zageze mu murwa mukuru wa Graenland, Nuuk, mu rwego rw’igikorwa rusange cya OTAN cyo gukurikirana umutekano mu karere ka Arctique.

Ibi birimo ingabo z’Ubudage, Suwede, Noruveje, Finlande, Ubuholandi n’Ubwongereza, byose bigamije kongera imyiteguro n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Iki gikorwa kije mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, akomeje gutangaza ko Amerika ikeneye Graenland ku mpamvu z’umutekano w’igihugu, anagaragaza ko Danemark idafite ubushobozi buhagije bwo kuyirinda mu gihe yaterwa n’ibihugu nk’Uburusiya cyangwa Ubushinwa.

BBC yatangaje ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zizongera imbaraga ku butaka, mu kirere no mu mazi, mu gihe umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yavuze ko kohereza izo ngabo ari ikimenyetso gikomeye cy’uko OTAN ihari kandi ifite uruhare mu mutekano wa Graenland.

Danemark na Graenland batangaje ko bemera ko hari impungenge z’umutekano mu karere, ariko banenze umugambi wa Trump wo kugura Graenland, bashimangira ko icyo kirwa kitagurishwa. Minisitiri w’Intebe wa Danemark yavuze ko umutekano wa Graenland ari inshingano rusange za OTAN, kandi ko ingabo zizajya zisimburana kugira ngo habeho uburinzi buhoraho.

Amerika isanzwe ifite abasirikare bagera kuri 150 muri Graenland kandi ifite uburenganzira bwo kubongera hashingiwe ku masezerano ifitanye na Danemark, ariko ibihugu by’i Burayi biri kohereza ingabo nke bigamije kugaragaza ko na byo bifite ijambo mu mutekano w’akarere k’Arctique n’Inyanja ya Atalantike yo mu majyaruguru.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Pologne yanze kwifatanya n’iki gikorwa, avuga ko igikorwa cya gisirikare cy’Amerika muri Graenland cyateza ikibazo gikomeye cya politiki. Uburusiya na bwo bwagaragaje impungenge ku bikorwa bya OTAN mu karere k’Arctique, buyishinja gushaka kuhagira ibirindiro bya gisirikare.

Minisitiri w’Intebe wa Graenland yatangaje ko abaturage b’icyo kirwa batifuza kuyoborwa n’Amerika, ahubwo bakifuza gukomeza umubano na Danemark, ashimangira ko Graenland itazaba intara ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Indege yatwaye ingabo za Danemark zagiye gucunga umutekano muri Graenland (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *