AmakuruPolitiki

Ingabo za Amerika zibwe Drones 4 za gisirikare

Ikigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cya Fort Campbell kiri Kentucky, cyatangaje abantu bataramenyekana bibye drones enye za gisirikare.

Igisirikare cya Amerika cyamaze gusaba ubufasha bw’abaturage ndetse hashyirwaho n’igihembo cya miliyoni 7Frw ku muntu uzatanga amakuru yatuma izi Drones zigaruzwa.

Ibi byemejwe n’ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare rizwi nka United States Army Criminal Investigation Division.

Izo drones zibwe ni izo mu bwoko bwa Skydio X10D, zikaba zari ziherereye mu nyubako ya 6955 ku muhanda wa A Shau Valley Road mu kigo cya Fort Campbell.

Izo drone ziheruka kugaragara ku wa 21 Ugushyingo 2025 mu mutwe w’ingabo witwa 326th Division Engineer Battalion, gusa hagati ya tariki ya 21 na 24 Ugushyingo 2025 nibwo zabuze.

Ubuyobozi bwa Fort Campbell bwatangaje ko ushobora kuba afite amakuru yizewe kuri ubu bujura asabwa guhamagara ishami rya CID rikorera kuri Fort Campbell cyangwa agatanga amakuru mu buryo bw’ibanga.

Ibi bibaye mu gihe Amerika na Israel bari mu gihe cy’intambara na Iran ndetse ikomeje kwaguka uko bukeneye n’uko bwije.

Ubwoko bwa drones zibwe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *