AmakuruPolitiki

Ingabo z’Uburundi zafunze imihanda ihuza Minembwe na Uvira

Igisirikare cy’Uburundi cyatangaje ko ingabo za cyo ziri mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafunze amayira y’abava n’abajya muri Terirtwari ya Minembwe, zigamije kurinda Uvira n’umupaka w’Uburundi.

Mu cyumweru gishize, i Minembwe habaye imyigaragambyo ikomeye bamagana ibikorwa by’ingabo z’Uburundi byo gufunga amayira y’abaturage, aho abaturage bavuze ko abasirikare bakora icyaha cy’intambara kandi badakwiye kwivanga mu bibazo bya Congo.

Général de Brigade Gaspard Baratuza, Umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi, yavuze ko nta musirikare wa bo uri mu Minembwe nyirizina, ahubwo bari mu bice bya Muramvya, Mugeti na Majembwe kugira ngo barinde inzira zifasha gucunga umutekano w’Uvira. Yongeyeho ko inzira zirinzwe kugira ngo abanyabyaha n’inyeshamba batinjira mu Mujyi wa Uvira nk’uko BBC ibitangaza.

Ingabo z’Uburundi zifatanya n’iz’igihugu cya RD Congo mu kurwanya imitwe y’inyeshamba ya M23, Twirwaneho, Red-Tabara na FNL-Nzabampema. Igisirikare kivuga ko mu Minembwe hari imitwe y’inyeshamba ikwiye gukurikiranwa kugira ngo batazagira ingufu zo gutera Uvira.

Abaturage bo muri Minembwe na Mikenke bavuga ko bafungirwa amayira y’ibiribwa, imiti, amavuta n’ibindi bakeneye, kandi ko batagombye guterwa impungenge n’ingabo z’Uburundi. Santos Mufashi, umwe mu bateguye imyigaragambyo, yavuze ko abarwana nibarwane, abaganira nibaganire, ariko abantu basanzwe bakwiye kugenda no kubona ibyo bakeneye nta nkomyi.

Uvira ni umujyi uri ku mupaka w’Uburundi, hakaba n’umuhanda w’ingenzi uhuza RDC na Bujumbura. Ingabo z’Uburundi zirinze uyu mujyi kugira ngo udafatwa na M23, zikumira ko yagera i Uvira binyuze mu nzira z’ingenzi ziva i Minembwe.

Général de brigade Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *