Inkono imwe ni 200FRw; icyo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Bweyeye basaba leta
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Bweyeye w’Akarere ka Rusizi barasaba leta ko yabafasha kubona ubutaka bwo guhingaho kugira ngo bikure mu bukene kuko ngo gutungwa n’inkogoto bitakibahagije.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 13 Mutarama 2026, ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Kigali24.
Uyu yagize ati: “Ububumbyi bwarahagaze kuko amajyambere yaraje. Tubonye imirima yo guhinga ni byo byadufasha tugahinga ibyo kubumba tukabivamo”.

Ibi babivuga bashingiye ku kuba nta bantu benshi bagikoresha inkono kuko ngo kuri ubu igura menshi ari amafaranga y’u Rwanda 200. Basanga ayo mafaranga ari make ku buryo atabatunga ngo avemo n’ibikoresho by’ishuri kuko bafite abana biga.
Undi na we yagize ati: “Baduhaye imirimba tugahinga ni byo byadufasha. Umuntu ashobora kweza umufuka n’igice w’ibishyimbo, cya gice kikamutunga, ibisigaye akabigurisha akikenura. Icyo gihe bizagufasha ubone uko witeza imbere n’uko wiyishyurira ubwisungane mu kwivuza”.
Uyu na we yunze mu rya bagenzi be ati: “Hano mu Bweyeye tubayeho nabi, inzara iratwishe, nta cyo kudutunga, abana ntibabona icyo barya. Baduhaye nk’akantu tugahingamo byadufasha tukajya tubona icyo kurya, singiye kureba ngo nkubeshye ni ukuri kw’Imana tubayeho nabi”.

Aba baturage bavuga ko nubwo kubumba bitaracika burundu, bahamya ko ari iby’abakecuru naho abakiri bato bagashaka ibindi byo gukora birimo huhinga kuko ngo umwana atakura abumba inkono.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yagize ati: “Hano mu Murenge wa Bweyeye ntidufite ubutaka buhagije ugereranyije n’abaturage bahatuye. Ariko hari ikibaya kitahingwaga, baragitunganyije, gisaranganywa abaturage ubu kirahingwa. Bahingamo ibishyimbo, ibigori n’ibirayi ndetse ubu bari gusarura ibirayi. Ariko birumvikana ko abashaka ubutaka bose butabageraho”.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo bugaragaza ko Akarere ka Rusizi kaza ku mwanya wa 3 ku kigero cya 44.2%, gusa abasigajwe inyuma n’amateka, ubwiganze bwa bo bugaragaza ko bari munsi y’umurongo w’ubukene ari na byo bishingirwaho bavuga ko bakura amaboko mu mifuka bagashaka ibindi bakora bitari ukubumba inkono.


