AmakuruUbuzima

Inkuru ibabaje i Rutsiro: Umugabo w’imyaka 52 yasambanyije umwana w’imyaka 10

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 10, bikaba byabaye ubwo uwo mwana yari yasigaye mu rugo wenyine nk’uko IGIHE cyabitangaje.

Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza, mu Mudugudu wa Ngoma. Uwo ukekwaho icyaha atuye mu Kagari ka Murambi, Umudugudu wa Bunnyari, akaba yarafashwe ku wa 31 Werurwe 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yatangaje ko uwo mugabo yafashwe ku mugoroba, nyuma y’amasaha make akekwaho kuba yakoze icyo cyaha ku manywa y’uwo munsi.

Yasobanuye ko umwana yabwiye ababyeyi be ibyamubayeho mu ijoro, nyuma yo gutaka cyane kubera ububabare, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kayove, na cyo kimwohereza ku Bitaro bya Murunda kugira ngo akurikiranwe.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko uwo mugabo yasanze umwana mu rugo wenyine, ababyeyi bagiye gushaka imibereho, akamukorera ayo mahano mugitondo.

Ubuyobozi bw’aho byabereye bwamenye ayo makuru binyuze ku bayobozi b’Umudugudu, nyuma y’uko umwana atanze amakuru ku mugoroba.

Ubuyobozi bwibukije abaturage kwirinda ibyaha, bushimangira ko abana ari umutungo w’Igihugu ugomba kurindwa, kandi busaba buri wese gutanga amakuru ku gihe no kurangwa n’indangagaciro.

Kuri ubu, ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango, mu gihe iperereza rikomeje.

Amategeko ateganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *