Inkuru Nyamukuru

Intambara iracyakomeje, ubu ni bwo itangiye – Jenerali Makenga

Umugaba Mukuru w’ingabo z’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko urugamba rwo kubohora igihugu rwinjiye mu cyiciro gikomeye, ashimangira ko intambara itararangira ahubwo ari bwo itangiye byimazeyo.

Ibi yabivugiye mu nama isoza umwaka yabereye mu Mujyi wa Goma ku wa 29 Ukuboza 2025, yahuje abanyamuryango ba AFC/M23 n’abayobozi bakuru b’iri huriro. Muri iyo nama, Gen Maj Makenga yasabye abarwanyi n’abandi bose bagize iri huriro kudacika intege no kutibwira ko urugamba rwarangiye.

Yagize ati: “Intambara iracyakomeje. Ndashishikariza abantu bose kutibwira ko barangije urugamba kuko, mu by’ukuri, ni bwo rutangiye. Buri wese aho ari hose agomba kumva ko ari ku rugamba; yaba ari mu biro cyangwa ahandi hose, agomba kumva ko ibyo akora ari igice cy’intambara. Kubohora abaturage bisaba kwitanga, kandi ubwitange ni bwo buza imbere byose”.

Yakomeje ashimangira ko intsinzi y’iri huriro izagerwaho ari uko abanyamuryango ba ryo bagumye ku ntego bihaye, bakirinda kuyoba cyangwa guteshuka, kandi bagashyira imbaraga mu gusobanurira Abanye-Congo impamvu n’icyerekezo cy’urugamba barimo.

Ati: “Ndashishikariza abanyamuryango bose aho bari hose kwegera abaturage, bakabigisha kandi bakabasobanurira impamvu impinduka zikenewe n’icyo uru rugamba rugamije.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko Abanye-Congo bose, haba mu mijyi itandukanye y’igihugu (irimo Kinshasa na Lubumbashi) cyangwa mu mahanga, bakeneye impinduka, ashimangira ko iri huriro ari cyo cyizere cya bo kandi giharanira ubumwe, amahoro n’umutekano w’Abanye-Congo bose.

Kugeza ubu, abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice byinshi byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, birimo n’imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *