AmakuruPolitiki

Intambara ya Iran yaba igiye gufata indi ntera? Trump atangaje ibikomeye mu minsi iri imbere

Mu ijambo ryari ritegerejwe na benshi ku isi, Donald Trump yatangaje ko intambara igihugu cye kirimo na Iran ari “ishoramari rikomeye ku hazaza”, avuga ko igamije kurinda abana b’Abanyamerika n’ibisekuru bizaza.

Nubwo hari abayobozi batandukanye ku isi bakomeje kugaragaza impungenge za bo ku kumara igihe cy’iyi ntambara, Trump yagerageje kuyigereranya n’izabaye mu kinyejana cya 20 n’icya 21, avuga ko zo zamaze imyaka myinshi, mu gihe iyi yo imaze iminsi 32 gusa.

Abasesenguzi bavuga ko iri jambo rye ritagaragaje neza icyerekezo cy’iyi ntambara iri kubera mu burasirazuba bwo hagati, ahubwo ko ryibanze cyane ku byo asanzwe atangaza mu minsi ishize.

Ari imbere y’abayobozi bakuru b’ingabo n’aba dipolomasi b’Amerika, Trump yavuze ko Iran yari yegereje cyane gucura igisasu kirimbuzi, ariko ubu ngo itakiri ikibazo gikomeye kuri Amerika.

Yagize ati: “Ingabo zirwanira mu mazi za Iran zarasenyutse, izo mu kirere na zo zarasenywe, kandi abayobozi benshi ba yo barapfuye”.

Yanongeye gusaba ibihugu bikenera ibikomoka kuri peteroli byo mu burasirazuba bwo hagati kugira uruhare rufatika mu gufungura Umuhora wa Hormuz, ashimangira ko byakagombye kuwurinda aho kuwureka ugafungwa.

Trump kandi yongeye kwigamba ko ari we wahagurutse agahangana n’ubutegetsi bwa Iran abushinja gushyigikira iterabwoba, anavuga ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere, Amerika ishobora kongera gukaza ibitero.

Yagize ati: “Tuzabatera cyane mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, tubasubize inyuma cyane”.

Ku ruhande rwa Iran, nta gisubizo kiratangazwa ku magambo ya Trump, ariko abayobozi ba yo bagaragaje ko igihugu cya bo kizakomeza kwirwanaho, banahakana ko cyigeze gisaba Amerika guhagarika imirwano nk’uko byari byatangajwe mbere.

Mu gihe Donald Trump yavugaga, imbere ye hari hicaye Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku murongo wa mbere, naho inyuma ya bo hari hakurikiyeho abakuru b’ingabo hamwe n’abandi bayobozi bakuru (Ifoto: BBC)
Trump ubwo yavugaga ijambo rye mu irjoro ryakeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *