AmakuruPolitikiTechnologyUbumenyi

Intambara y’Uburusiya na Ukraine yahindutse iy’imashini kurusha abantu

Mu ntambara imaze imyaka ine hagati y’Uburusiya na Ukraine, imashini z’ amarobo (robots) n’izindi zikoresha ikoranabuhanga rya intelligence artificielle (AI) zatangiye gufata umwanya munini ku rugamba, rimwe na rimwe zigasimbura abasirikare mu mirimo imwe n’imwe itandukanye.

Izimpinduka zishingiye ahanini ku gukoresha ibikoresho bitagira abapilote bikomeje gukoreshwa ku bwinshi kugira ngo hagabanywe umubare w’abasirikare bapfa cyangwa bakomerekera mu duce turimo urugamba rukomeye.

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Mykhailo Fedorov avuga ko ikoreshwa ry’imashini ryahinduye urugamba cyane, aho mu mezi 6 ashize, robots zakoreshwaga zitwara inkomere gusa, ubu zisigaye zinakoreshwa aho rukomeye nko gushyira intwaro abasirikare cyangwa gutanga ubufasha aho umuntu usanzwe atakora.

Hari kandi imashini zo ku butaka zishobora kugemurira abasirikare ibiribwa, intwaro n’imiti, zinafite ubushobozi bwo gutwara abakomeretse nk’imbangukiragutabara aho zishobora gutwara abantu batatu.

Umwe mu basirikare ba Ukraine yavuze ko robot zigendera ku butaka ku butaka zigize 90% mu ntwaro bafite.

Ati “biragoye kugira aho uca bitewe na drone zo mu kirere, duhitamo gukoresha imashini.”

Ukraine ivuga ko kuva muri Mutarama imaze kugaba ibitero 7.000 ikoresheje imashini zigendera ku butaka.

U Burusiya nabwo bukoresha imashini muri iyi ntambara, nka ‘Courier ’ ni imashini igenda ku butaka ikoresha amashanyarazi, ifite ubushobozi bwo kwikorera ibilo 250 by’ibiturika n’intwaro ishobora kujyanira abasirikare aho bari hose, kuko zigenda ku butaka busanzwe no mu rubura.

Ku wa 6 Mata 2026, u Burusiya bwerekanye drone yo ku butaka bise Bagulnik-82, ni intwaro ivuguruye yongeweho akaboko kayifasha kurasa ibisasu bigera mu bilometero bine.

Drone (Indege zitagira abapilote) nizo mashini zikoreshwa cyane kuri ubu.

Hari izisimbura abantu mu gutata no kugaba ibitero by’umwihariko aho abasirikare batagera cyangwa aho umwanzi ari.

Ukraine n’Uburusiya byose byongereye ikoreshwa rya “FPV drones” zikora nka misile zihuta cyane zishobora kurasa ibifaru n’ibirindiro bitariho abantu.

Hari kandi amarobo mato yatangiye gukoreshwa mu gutega no gutegura ibisasu byo mu butaka (mines), kugeza ibiribwa n’amasasu ku basirikare bari mu mirongo y’imbere, ndetse no gutwara abakomeretse.

Bimwe muri ibi bikoresho biba bifite n’imbunda zishobora kurasa umwanzi mu gihe abasirikare bari kure y’ababiyobora.

Hari imashini zishobora gutahura imitego cyangwa ibipimo no kurasa mu buryo bwikora (autonomous) hakoreshejwe AI, bivuze ko izi mashini zishobora gufata icyemezo cyo kurasa nta muntu ubigizemo uruhare mu gihe gito.

Uburusiya na Ukraine byakoresheje amato mato cyane atagira abantu (sea drones) mu kugaba ibitero ku mato y’intambara akomeye, ibi bikaba byarahinduye uburyo intambara zo mu mazi zirwanwa hatitabajwe abasirikare benshi mu nyanja.

Imibare y’igisirikare cya Ukraine yagaragaje ko abasirike 1.307.540 b’u Burusiya bamaze kugwa mu ntambara bahanganyemo na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, nubwo Uburusiya butayemera bukavuga ko Ukraine yatakaje abarenga miliyoni 5.

Iyi raporo ya Ukraine yashyizwe hanze kuri uyu wa 9 Mata 2026, ikaba inagaragaza ko u Burusiya bwatakaje ibifaru 11.847, imodoka z’imitamenwa 24.370, kajugujugu 350 na drone 255.539, ubwato 33, imodoka za gisirikare n’izitwara amavuta 88.332, Intwaro z’ubwirinzi bw’ikirere 39.689, na submarine 2.

Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky aheruka kubwira France TV muri Gashyantare ko abasirikare ba Ukraine 55.000 ari bo bamaze kugwa muri iyi ntambara.

Uburusiya bwatangiye gukoresha imashini nto zitagira aba pilote zifashishishwa mu gutwara abakomeretse (photo:Internet)
Abasirikare benshi ntibakijya ku rugamba bohereza drones (photo: Internet)
Hari kandi imashini zishobora kwikoresha zikarasa ahantu kure bitabaye ngombwa ko hari uzikoresha (photo Internet)
Uburusiya na Ukraine byavumbuye amayeri mashya ku rugamba aho bikoresha imashini cyane kurusha abantu (photo:Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *