Intanga z’abagabo zihuta cyane mu mpeshyi – Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ubuziranenge bw’intanga ngabo bugenda buhinduka bitewe n’ibihe by’umwaka, bukazamuka mu mpeshyi bukagabanuka mu itumba.
Abashakashatsi bakomoka mu Bwongereza, Canada na Denmark bakoze isuzuma ku bagabo 15,581 bari hagati y’imyaka 18 na 45, batuye muri Denmark no muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Basuzumye ingero z’uturemangingo twa bo hagamijwe kureba uko twitwara mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko ubushobozi bw’intanga ngabo bwo kugenda neza (motility) bwari hejuru cyane mu kwezi kwa Kamena n’ukwa Nyakanga, haba mu majyaruguru y’isi no mu majyepfo ya yo. Ibi byagaragaye mu bice byombi byakorewemo ubushakashatsi.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyitwa Reproductive Biology and Endocrinology, bukagaragaza ko impinduka zigaragara ku muvuduko w’intanga ngabo zidaterwa n’ikirere cy’aho umuntu atuye, ahubwo zishingiye ku bihe by’umwaka nk’uko tubikesha BBC.
Nk’urugero, mu kwezi kwa 12 no mu kwa mbere, ubushobozi bwo kwihuta bwari hasi, nubwo muri Florida hahora ubushyuhe buhoraho umwaka wose.
Icyakora, abashakashatsi ntibabonye itandukaniro ku mubare rusange w’intanga ngabo ziba mu masohoro cyangwa ku bwinshi bw’amasohoro asohoka, uko ibihe byaba bihagaze kose. Ibi bivuze ko nubwo umuvuduko w’intanga ngabo uhindagurika bitewe n’ibihe, umubare wa zo utagabanuka cyangwa ngo wiyongere.
Ibyo bisobanura ko ibihe by’umwaka bishobora kugira uruhare ku bushobozi bw’umugabo bwo kubyara, bitewe n’uko intanga ngabo zigenda cyangwa zitagenda neza.
Mu buryo busanzwe, udusabo tw’intanga ngabo dukenera ubushyuhe buri hasi ho gato ugereranyije n’ubw’umubiri busanzwe bwa dogere 37°C, bukaba bugomba kuba buri hagati ya dogere 2 na 4 munsi ya bwo. Iyo ubushyuhe burenze cyangwa bukagabanuka cyane kurenza ibi bipimo, bishobora kugira ingaruka mbi ku muvuduko w’intanga ngabo, bityo bikabangamira ubushobozi bwo kubyara.
Profeseri Allan Pacey wo muri Kaminuza ya Manchester, umwe mu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi, yavuze ko batunguwe no kubona uko impinduka z’ibihe by’umwaka zigaragara mu buryo busa mu bice bibiri by’isi bitandukanye.
Yongeyeho ko ibisubizo bya bo byerekana akamaro ko kwitondera ibihe by’umwaka mu gihe cyo gusuzuma ubuziranenge bw’amasohoro, kuko impinduka zigaragara ku muvuduko w’intanga ngabo zijyana n’ihindagurika ry’ubushyuhe hagati y’igihe gishyushye n’igihe gikonje.
Yasoje avuga ko ubu bushakashatsi bwongera ubumenyi ku buzima bw’imyororokere y’abagabo kandi bushobora gufasha kunoza uburyo bwo kuvura ibibazo by’uburumbuke no kongera amahirwe yo kubyara ku bashakanye babishaka.

