Intumwa za Iran ntizishaka kurebana mu maso n’iza Amerika : Agezweho ku ntambara ya Amerika, Israel na Iran
Ibiganiro bikomeye bigamije kugarura amahoro hagati ya Amerika na Iran byakiriwe na Pakistan biteganyijwe gutangira uyu munsi, ku wa 11 Mata 2026, mu mujyi wa Islamabad wafunzwe wose ndetse ushyiramo abashinzwe umutekano bagera ku bihumbi 6.
Amakuru ava i Islamabad kuri uyu wa 11 Mata 2026 yemeza ko ibi biganiro biri kubera mu buryo buzwi nka “Proximity Talks” (ibiganiro bya mu ntera) buri tsinda rizaba ricaye mu cyumba cyaryo.
Intumwa za Amerika (ziyobowe na JD Vance) n’iza Iran (ziyobowe na Mohammad Bagher Ghalibaf) ntizicaranyije ku meza amwe.
Buri tsinda riri mu cyumba cyaryo cyitaruye mu nyubako ya Guverinoma muri Pakistan.Itsinda rya Amerika riyobowe na Visi-Perezida JD Vance, ari kumwe n’intumwa idasanzwe Steve Witkoff na Jared Kushner.
Itsinda rya Iran riyobowe n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi.
Abahuza b’Abanyapakistan, barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Shehbaz Sharif, ni bo bagenda banyura muri ibyo byumba byombi bakura ubutumwa mu ruhande rumwe babujyana mu rundi.
Iran iracyatsimbaraye ku cyemezo cyayo cyo kutavugana imbona nkubone na Amerika (Direct Talks) dore ko iyifata nk’umugambanyi ndetse ikaba itizeye kk ibiva mu biganiro bishyirwa mu bikorwa.
Ibi biganiro bije nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku gahenge k’ibyumweru bibiri (kuva ku wa 8 Mata), kagamije guhagarika ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran.
Iran yatangaje ko ibiganiro bitazatangira uretse Amerika ibanje gufungura imitungo yayo yafatiriwe kandi hagashyirwaho agahenge muri Libani hagati.
Perezida Donald Trump yasabye ko Umuhora wa Hormuz ufungurwa mu buryo bwihuse kandi bwizewe nk’integuza y’ibyo biganiro.
Nubwo Israel itazaba iri mu biganiro by’i Islamabad, hari andi masezerano yo gutangira ibiganiro bitaziguye hagati ya Israel na Guverinoma ya Libani (atari Hezbollah) bizabera i Washington ku wa kabiri utaha, tariki ya 14 Mata 2026.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko ibi biganiro bishobora kuba umwanya wa nyuma wo kugera ku gahenge gahoraho cyangwa intambara ikongera gukaza umurego niba ntacyo bagezeho.
Pakistan ntabwo iri yonyine muri ubu buhuza, hari ibindi bihugu bikomeye biyishyigikiye inyuma kugira ngo ibi biganiro by’i Islamabad bigere ku ntego.
Ubushinwa ni bwo bufatanyabikorwa bukomeye bwa Pakistan muri ubu buhuza.
Amakuru avuga ko Ubushinwa bwagize uruhare rugaragara mu kumvisha Iran kwemera agahenge k’agateganyo no kuza mu biganiro, nyuma y’uko ibintu byari bimaze kuzamba.
Uburusiya na bwo buri gufasha mu guhanahana amakuru n’Ubuyobozi bwa Iran, nubwo bwibanda cyane ku kureba ko inyungu zabwo mu karere zitasenywa n’iyi ntambara.
Turukiya Misiri na Arabiya Sauditte ibi bihugu byahuriye muri Pakistan mu mpera za Werurwe mu nama y’ububanyi n’amahanga yateguraga ibi biganiro.
Kugeza uyu munsi, ku wa 11 Mata 2026, intambara ibihugu bya Amerika na Israel bihanganyemo na Iran ikomeje gufata indi ntera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho imirwano yashyize ubuzima bw’abantu n’ubukungu bw’isi mu kaga.
Gufungura Umuhora wa Hormuz (The Maritime Corridor):Iyi niyo ngingo yihutirwa cyane.
Amerika irasaba ko Iran ikura amato yayo y’intambara n’ibisasu byo mu mazi (mines) muri uyu muhora kugira ngo amato ya peteroli yongere kunyuramo.
Iran na yo irasaba ko Amerika ihagarika ubugenzuzi bukaze ikora ku mato ajyana peteroli ya Iran mu mahanga.
Iran irasaba ko Amerika irekura imiliyari z’amadolari yafatiriwe mu mabanki yo muri Aziya n’u Burayi nk’ikimenyetso cy’ubushake bwiza mbere y’uko ibiganiro byimukira mu ntera yo guhura amaso ku maso.
Iran irashaka ko Amerika ihatira Israel guhagarika ibitero muri Libani y’Amajyepfo, aho Hezbollah imaze iminsi ihura n’ibibazo bikomeye.
Amerika na yo irasaba ko Iran yategeka imitwe ishyigikiye (Houthi n’indi) guhagarika kurasa ku mato n’ibirindiro bya Amerika mu karere.
Hari amakuru avuga ko niba uyu munsi urangiye hari icyumvikanyweho kuri izi ngingo, JD Vance na Mohammad Bagher Ghalibaf bashobora kuza guhura bakifotoza ifoto y’amateka bafatanyije ibiganza ku munsi w’ejo tariki 12 Mata


