AmakuruUbumenyi

Ipoto y’amashanyarazi yafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi irahagoboka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mutarama 2026, ipoto y’umuriro w’amashanyarazi yafashwe n’inkongi y’umuriro mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali hitabazwa polisi, ishami rishinzwe kuzimya inkongi.

Abatuye muri aka gace baganiriye na Kigali24, bavuze ko iyi ari inshuro ya kane iyi poto ifashwe n’inkongi ibyo baheraho basaba Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) gukurikirana iki kibazo ku buryo bwimbitse kuko kibateza ibihombo bikomeye, cyane ko iyo bigenze bityo ibicuruzwa bya bo nk’ibiri muri firigo byangirika.

Uyu yagize ati: “Yahiye nka saa kumi n’ebyiri na cumi n’itanu (18h15′) kandi bimaze igihe biturika si ubwa mbere kubera ko iyi ni inshuro ya kane hashya. Turasaba ko REG yakemura iki kibazo kuko abari bafite ubucuruzi bwahagaze kubera ikibazo cy’umuriro”.

Undi na we yagize ati: “Zishobora kuba ari insinga zishaje. Kuko habanje gushya ipoto imwe ihereza indi. REG igomba kujya igenzura insinga ikoresha hakiri kare kuko nk’ubu abafite ibikorwa by’ubucuruzi birabateza ibihombo, cyane cyane nk’abafite ibicuruzwa muri firigo birimo inyama.

Abaturage bakomeje bashimira Polisi y’Igihugu yatabaye bwangu kuko ngo iyo bitagenda bityo byari guteza ibindi bibazo bikomeye birimo kuba hari abahasiga ubuzima.

Inzego z’umutekano zirimo Polisi na DASSO ziri kuvugana n’ubuyobozi bwa REG kugira ngo hamenyekane uko iki kibazo cyakemuka burundu.

Ipoto y’amashanyarazi yibasiwe n’inkongi y’umuriro (Ifoto: Kigali24)
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagoboka (Ifoto: Kigali24)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *