Iran iri kunoza uburyo bwo kwishyuza abanyura mu muhora wa Hormuz
Umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran yatangaje ko hari umushinga uri kwigwaho n’abagize iyo nteko ugamije gushyiraho uburyo ibihugu byajya byishyura Iran amafaranga ajyanye no kunyuza amato ya byo mu muhora wa Hormuz.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Iran, ISNA, uyu mudepite witwa Somayeh Rafiei uhagarariye umujyi wa Tehran muri Majlis, yabivugiye mu ruhame ari ku rubuga rwa Valiasr Square mu murwa mukuru Tehran.
Yasobanuye ko uwo mushinga ugamije kurinda umutekano w’umuhora wa Hormuz no kurengera inyungu z’igihugu cya Iran. Yongeyeho ko Iran yamaze gukuraho inyungu abanzi ba yo bari bafite kuri uwo muhora, kandi ko badashobora kwihanganira impinduka ziri kuba.
Somayeh yakomeje avuga ko yizeye ko intambara iriho izarangira Iran itsinze ku buryo bugaragara, bityo gukoresha umuhora wa Hormuz bikazaguma ari ikibazo ku bayirwanya.

Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi ihuza Iran na Oman, inyurwamo n’igice kinini cy’ibitoro na gaze byoherezwa ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane bituruka mu bihugu nka Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kuwait na Arabia Saoudite.
Iran kandi yigeze gutangaza ko amato yose anyura muri uwo muhora mu gihe cy’intambara ashobora kuraswaho, aho bivugwa ko amato agera kuri 15 yamaze kugabwaho ibitero.
Ku rundi ruhande, ubusabe bwa Donald Trump bwo gusaba ibihugu bifatanya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kohereza amato y’intambara kugira ngo arinde ay’ubucuruzi anyuza ibikomoka kuri peteroli muri uwo muhora, bwanzwe n’ibihugu byinshi.
Hagati aho, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaze ku masoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka. Kuri uyu wa Kane, igiciro cya gaze cyazamutseho 25%, bikurikiye ibitero Iran yagabye ku bikorwa remezo bitunganya gaze mu bihugu bimwe biyituriye.